Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Nsengumuremyi Donat, yagaragaje ishusho y’uburyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjiriza Igihugu n’uko Leta yashyize imbaraga mu bucukuzi bwa kinyamwuga binyuze mu gushyiraho amashuri abwigisha.
Yabigarutseho mu kiganiro Isesengura Makuru cyo ku wa Kane, kuri Radio Rwanda cyagarutse ku ishusho y’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’uko afatiye runini ubukungu bw’igihugu.
Mu Rwanda hari koperative na sosiyete zicukura amabuye y’agaciro zirenga 200 mu gihe iziyagura zikayohereza hanze y’Igihugu zigera kuri 90.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yagaragaje ibice bibonekamo amabuye y’agaciro mu Gihugu.
Yavuze ku nyungu Igihugu gikura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’uko buteza imbere ubukungu bwacyo.
Uru rwego rubarurwamo abakozi barenga ibihumbi 100 mu Gihugu hose.
Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Nsengumuremyi Donat, yasobanuye ko amabuye yitwa ay’agaciro bitewe n’umumaro wayo.
Ati “Kubera ikoranabuhanga ryo kutangiza ikirere n’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi, hari amabuye yatangiye kwitwa ay’agaciro kandi kera yari amabuye asanzwe. Mu minsi ya vuba, amabuye ya Lithium mu turere tumwe nka za Ngororero wasangaga abantu barayubakishije inzu, ariko bamenye ko agaciro kazamutse bidasanzwe birangira bamwe bagiye gusenya inzu bati ‘twubakishije imari ifite agaciro karenze’, mureke tuyohereze ku isoko.’’
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi y’Amabuye y’Agaciro, Kagenga Innocent, yavuze ko abavuga ko u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro ari abataruzi.
Ati “Buriya Kigali yose, ikikijwe n’amabuye. Kuri Mont Kigali hari Sosiyete ya Gamico Mining ihacukura Gasegereti. Iyo ugiye Mageragere uhasanga ya mabuye ya Wolfram. Nukomeza Gahanga hariyo amabuye ya Gasegereti na Coltan. […] Usibye abashaka gutera u Rwanda amabuye ko nta mabuye y’agaciro rugira, ni uko baba birengagije n’amateka. Kuva mu 1930, Abakoloni b’Ababiligi bacukuraga amabuye hano.’’
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi y’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yavuze ko amabuye y’agaciro ari gucukurwa cyane harimo “Berylium” na “Lithium”.
Ati “Kubera ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi na za bateri ayo mabuye agezweho kandi u Rwanda ruyafite ku bwinshi cyane.’’