Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo, gukemura mu gihe kitarengeje amezi 6 ikibazo cy’imiryango 80 yo mu Karere ka Kirehe yasenyewe n’ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, ikaba ikeneye kubakirwa inzu nshya n’indi miryango 35 ikeneye gusanirwa.
Hashize iminsi humvikana amajwi ya bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, bavuga ko inzu zabo zasenywe n’imirimo yo kubaka uru rugomero.
Ituritswa ry’intambi niryo ryabaye nyirabayazana mu isenyuka ry’inzu z’abaturage, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite bibaza impamvu uyu mushinga wagiye gutangira hatarakozwe inyigo inoze itari gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo by’Igihugu mu mutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo gukemura iki kibazo mu mezi atandatu gusa, binashyigikirwa n’Inteko rusange.
Kugeza ubu imiryango 80 ni yo yasenyewe ku buryo igomba kubakirwa inzu nshya mu gihe indi isaga 35 igomba gusanirwa inzu.
Iyi komisiyo kandi itangaza ko habayeho imicungire mibi mu ikoreshwa ry’amafaranga muri uyu mushinga, kubera izo mpamvu, Megawati 80 urugomero rwari kujya rutanga, zizagabanuka ku gipimo cya 14%.