Umujyanama w’umutekano mu gihugu cya Koreya ye’Epfo avuga ko Koreya ya Ruguru iteganya gukoresha intwaro mu kurinda ikirere cyo mu murwa mukuru Pyongyang.
Abajijwe icyo Koreya ya Ruguru yungutse mu kohereza ingabo zigera ku 10,000 zo kurwana ku uruhande rw’u Burusiya, umujyanama muby’umutekano muri Koreya yepfo, Shin Won-sik, yavuze ko Moscou yahaye inkunga Pyongyang y’ubukungu n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare.
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatanu, Shin yagiranye ma SBS yo muri Koreya y’Epfo yagize ati: “Byumvikane ko Koreya ya Ruguru yahawe ibikoresho harimo misile zirasa indege kugira ngo ishimangire gahunda yo kurinda ikirere cya Pyongyang.”
Muri uku kwezi Uburusiya bwemeje amasezerano y’ubufatanye mu byo kwirwanaho na Koreya ya Ruguru.
Ni mu gihe abayobozi ba Ukraine batangaje ko hari abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari kurwana ku uruhande rw’u Burusiya.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri Koreya y’Epfo cyatangarije abadepite muri iki cyumweru ko ingabo zoherejwe mu Burusiya bivugwa ko brigade irwanira mu kirere ndetse n’ingabo zirwanira mu hasi mu mazi, bamwe mu basirikare bakaba baratangiye kurwana, nk’uko ibiro ntaramakuru Yonhap bibitangaza.
Ikigo cy’ubutasi nacyo giherutse kuvuga ko Koreya ya Ruguru yohereje mu Burusiya ibikoresho birenga 13.000 birimo imbunda, misile n’izindi ntwaro zisanzwe mu Burusiya kuva muri Kanama 2023 kugira ngo byunganire ububiko bw’intwaro bugenda bugabanuka aho mu Burusiya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui, aherutse gusura Moscou avuga ko igihugu cye “kizakomeza gukorana n’u Burusiya kugeza ku munsi w’intsinzi”.