
Kuri uyu 30 werurwe 2026 Ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi yegukanye igikombe cya FIFA Series 2026 ni nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Estonia ibitego bibiri ku busa aho U Rwanda rwari mu itsinda A ryakiniraga kuri Stade Amahoro .Ni umukino wari wanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ,aho kandi iyi stade yari yakubise yuzuye abafana baturutse mu mihanda yose y’igihugu ndetse ibi byanafashije Amavubi kwitwara neza muri uyu mukino ahanini bagendeye kuburyo abafana babafanaga n’umurindi mwinshi.

Uyu umukino watangiye equipe y’igihugu cya Estonia ubona ihanahana neza umupira inyuma no hagati ariko ntibiyoroheye kugera imbere y’izamu rya Kwizera Olivier kuko ku ruhande rw’ubwugarizi bwa Amavubi bwari buhagaze bwuma .Ikipe y’igihugu y’U Rwanda amavubi yaje kugenda izamura urwego rwayo mu mikinire nayo ihanahana neza binyuze nko kuri Kapiteni wayo Djihad Bizimana ,Kwizera Jojea ,Leroy Jacques Mickels na Joy Lance Mickels.Amavubi yaje gutsina igitego cya mbere ku munota wa 30 w’igice cya mbere gitsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira mwiza yarahawe neza na Leroy Jacques Mickels imbere y’izamu rya Estonia maze Biramahire Abeddy ahita awutera mu izamu umunyezamu wa Estonia Kaur KIVILA ntiyamenya uko bigenze .

Ikipe y’igihugu ya Estonia nayo yahise ikanguka ishakisha igitego ariko ba myugariro b’Amavubi barimo Mutsinzi Ange na Kavita Phanuel ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier bakomeza kubabera ibamba ndetse igice cya mbere cyirangira gutyo,Mugice cya kabiri Amavubi yagarutse agaragaza imbaraga zo gushaka ibindi bitego cyane binyuze kuri Leroy Jacques Mickels wageragezaga guhanahana imipira n’abasore barimo mukuru we Joy Lance Mickels Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy ariko rimwe narimwe bagatakaza imipira ntibabashe kubona ikindi gitego
Ku munota wa mirongitanu w’igice cya kabiri cy’umukino nibwo Leroy Jacques Mickels yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yarahawe na Bizimana Djihad.

Umutoza Stephen Constantine yaje gukora impinduka mu kibuga mubihe bitandukanye maze abakinnyi nka Bizimana Djihad , Mutsinzi Ange Leroy Jacques Mickels na Joy Lance Mickels Jojea Kwizera,Phanuel Kavita na Biramahire Abeddy bavamo hajyamo Byiringiro Lague,Hakim Sahabo ,Manzi Thierry ,Mugisha Gilbert ,Joy Slayd Mickels Steven Kalisa na Nshimiyimana Yunusu ariko umukino uzakurangira ari ibitego bibiri kubusa bwa Estonia bituma Amavubi mu mateka yayo yegukana bwambere igikombe gitegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA .



Muri iritsinda kandi ikipe y’igihugu ya Kenya yatsinze Grenada ibitego bibiri ku busa ni umukino wari wabanjirije uwa Amavubi na Estonia kuko wo watangiye saa 16h00 naho uwa Amavubi na Estonia ugatangira sa moya n’igice
Yanditswe na BIGENIMANA Didier
