Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinze ikipe y’igihugu ya Grenada ibitego 4-0, mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri Stade Amahoro, mu mikino ya FIFA Series 2026, iri kubera i Kigali.Ni umukino wanakurikiwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Prezida Paul Kagame ndetse ukaba wari umukino wa mbere w’umutoza Stephen Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi nyuma yo gutangazwa muri uku kwezi kwa Werurwe
Ni umukino wanakurikiwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul KagameNi umukino watangiye Saa Tatu z’ijoro, hasojwe uwahuzaga Estonia yatsinze ikipe y’ihugu ya Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu gihe gisanzwe cy’umukino. Uyu mukino watangiranye ishyaka ku makipe yombi, ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikagaragazako ariyo ifite inyota nyinshi yogufungura amazamu nk’ikipe iri mu rugo, iminota 15 irangiye ikipe y’igihugu ya Grenada yahisemo gukora ubwugarizi cyane kurusha gusatira izamu ry’Amavubi maze ibi bituma Amavubi ayobora umukino ndetse anagerageza kugera imbere y’izamu rya Grenada binyuze mu mipira yaterwana imbere y’izamu na Leroy Jacques Mickles wakiniga k’uhande rw’ibumoso imbere ariko barutahizamu barimo mukuru we Joy-Lance Mickels na Biramahire Abeddy ntibabashe kuyishyira mu rucundura .Nyuma yuko umusifuzi ashyizeho iminota 4 y’inyongera ngo igice cya mbere kirangire igitego cy’amavubi cyaje kuboneka ku munota wa kabiri w’inyongera gitsinzwe na Leroy Jacques Mickles ahawe umupira na Kwizera Jojea maze abafana b’Amavubi bongera kuryoherwa n’insinzi y’ibitego nk’ibi bataherukaga kubona cyane kuva iyi stade yavugururwaLeroy Jacques Mickles watsinze igitego cya mbere cy’Amavubi
Amavubi yakomeje kurushaho gusatira maze ku munota wa kane w’inyongera w’igice cya mbere, Jojea Kwizera nawe atsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy, bituma Amavubi ajya kuruhuka ayoboye umukino n’ibitego 2-0 aho cyarangiye Perezida Kagame yamaze kugera muri Stade Amahoro. Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi ari nako asatira cyane maze atsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 67.