Abantu bagirwa inama yo kubaka babisabiye uruhushya kubera ko iyo umuntu yubatse bidakurikije amategeko, nta ruhushya yatse, bimushyira mu gihombo kuko ibyo yubatse asabwa kubisenya we ubwe cyangwa se bigasenywa n’inzego zindi akishyura ikiguzi cyabyo.
By’umwihariko, Umujyi wa Kigali ukaba usaba abubaka kwihutira gusaba ibyangombwa byo kubaka bakanyura mu nzira zemewe, ho kwikururira ibihombo nk’uko byagendekeye bamwe mu bubatse nta burenganzira.
Ni muri urwo rwego mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho nta ruhushya rwo kubaka afite.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Radari, hakuweho inyubako z’ahitwa kuri Nyungwe House zubatswe nta ruhushya ndetse hejuru y’ibyobo by’amazi (Septic tank/Fausse septique) izindi bazubaka ku ruzitiro (fence), ibintu bishobora guteza impanuka.
Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango hakuweho inzu n’uruzitiro byubatswe ahantu bitemerewe kubakwa kandi bitaranasabiwe uruhushya.
By’umwihariko, Umujyi wa Kigali ukomeje kwibutsa abantu ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranye n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.
Umujyi wa Kigali ukaba ushishikariza abateganya ibikorwa byo kubaka kujya basaba uruhushya mbere yo gutangira imirimo y’ubwubatsi kuko biteza impanuka, bitera akajagari mu myubakire, kandi bitera igihombo kuri ba nyir’ukubikora no ku Gihugu.
Ibi ntibireba Umujyi wa Kigali gusa n’abandi ni ngombwa kubahiriza amategeko ajyanye n’imyubakire kugira ngo abantu birinde ibihombo.