Abaturage baturiye inkengero z’Umugezi wa Nyabarongo baratabaza ubuyobozi bw’inzego zibishinzwe nyuma yo gusenyerwa n’amazi ya Nyabarongo yaturutse ku mirimo yo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo II.
Abatabaza ni abaturage batuye mu Tugari twa Cubi na Kirwa two mu Murenge wa Kayenzi ho muri Kamonyi bavuga ko mu mwaka wa 2023 babariwe agaciro k’imitungo yabo kugira ngo bazimurwe bajye gutura ahandi batazabangamirwa n’imirimo yo kubaka uru rugomero, ariko ko nyuma yo kubarirwa batigeze bishyurwa ari byo byatumye batimuka.
Nubwo batimutse ariko imirimo yo kubaka uru rugomero yo yarakomeje nk’uko bigarukwaho na Muzehe Rwamfizi Leonidas utuye mu Kagari ka Kirwa mu mudugudu wa Gashamba.
Avugana na ICK News yagize ati “Umwaka ushize twarabariwe ariko ntabwo turishyurwa ngo twimuke tuve muri aya mazi kuko aratwangiriza. Nk’Ubu nari mfite amazu 3, yose yagiye, ibiraro by’inka n’ingurube byose byagiye ndetse n’urutoki rwanjye nta kintu na kimwe nsigaranye. Icyo twabashije gukuramo ni amatungo yonyine.”
Rwamfizi akomeza avuka ko nyuma y’aho ubuyobozi bumenyeye ibi, bwababwiye ko bushobora kugiriza aba baturage amafaranga ibihumbi 5000 bagashaka aho baba bacumbitse mu gihe bagitegereje igisubizo kirambye.
Ati: “Ejo Gitifu yatubwiye ko twaba dushatse ahantu twacumbika noneho wenda bakaduha amafaranga yo gucumbika kuko bavuze ko batuguriza 5000 yo gucumbika ariko twebwe turareba tugasanga ari makeya.”
Yakomeje asaba ubuyobozi ko bwabafasha bakava mu kaga barimo bakishyurwa vuba bakava muri aya mazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Bwana Mwizerwa Rafiki avuga ko imitungo y’abaturage yarengewe n’ubundi yari yarabazwe ariko barimo gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo abagomba kwishyurwa bishyurwe vuba.
Ati “Iriya mitungo yose ya bariya baturage irabaze, yari yarabazwe bategenya ko igihe bazagomera uru rugomero n’ubundi ishobora kuzarengerwa, ikiriho nuko ubu turimo turakorana n’inzego bireba kugira ngo abagomba kwishyurwa bishyurwe vuba kugira ngo n’ubasha kwimuka yimuke vuba.”
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko ubu barimo gufatanya n’abaturage kugira ngo hatagira ugira ikibazo cy’aka kanya mu buryo bwa bugufi bacumbikishiriza abaturage bahuye n’aka kaga mu baturanyi.
Ati: “Ubu turimo gufatanya nabo kugira ngo turebe ko ntawabura iby’ibanze byatuma hari ikibazo kidasanzwe yagira, ariko abenshi bari mu baturanyi babo ntawagiye kure kandi natwe turakomeza kubaba hafi, turebe buri kimwe cyose cyashoboka dufatanye kugikemura.”
Umuyobozi w’ Urwego rw’igihugu rushinzwe Ingufu (REG) ishami rya Kamonyi nk’urwego rushinzwe gukurikiranira hafi iby’uru rugomero rwa Nyabarongo ya II, Madame Kalisa Rosine, avuga ko n’ubundi aba baturage babariwe kandi gahunda yo kubishyura ihari ibikenewe byagejejwe ku babishinzwe kandi bigiye kwihutishwa kugira ngo aba baturage bishyurwe.
Ati: “N’ubundi gahunda yo kwishyura aba baturage babariwe bo mu murenge wa Kayenzi irahari, ubu rero tugiye kubyihutisha kugira ngo aba baturage bishyurwe vuba. Abafite ibyangombwa bo rwose birahita byihuta bishyurwe turakorana n’inzego z’ibanze. Abo bikunda kugorana ni abatabifite ariko turabizeza ko ukwezi kwa Gatanu kuzarangira aba baturage bishyuwe babashe kwimuka kugirango batazongera guterwa n’amazi.”
Umurenge wa Kayenzi ndetse na Ngamba ni imwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, ikaba ari imirenge ikora ku mugezi wa Nyabarongo kandi ikomeje gukorerwamo imirimo y’urugomero rwa Nyabarongo ya II bitegenijwe ko ruzubakwa ku buso bwa Hegitari 600 mu turere twa Gakenke, Rulindo ndetse na Kamonyi.