Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yitabiriye Inama ihuza abayobozi bakuru mu ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika irimo kubera i Accra muri Ghana.
African Land Forces Summit (ALFS) yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Amerika muri Afurika n’Ingabo za Ghana. Yitabiriwe n’abagaba bakuru b’ingabo n’ab’ingabo zo ku butaka 40 aho barimo gusuzumira hamwe imbogamizi zugarije umutekano.
ALFS yatangiye ku wa 7 Mata biteganyijwe ko izasozwa ku wa 10 Mata 2025. Iyi nama yateguwe ku nsanganyamatsiko iganisha ku kureba uruhare ingabo zirwanira ku butaka zifite mu kurinda umutekano.
nsanganyamatsiko iganisha ku kureba uruhare ingabo zirwanira ku butaka zifite mu kurinda umutekano.