Iyo usubije amaso inyuma mu mateka y’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ukagaruka ku mubano hagati y’u Rwanda na Tanzania umaze imyaka myinshi, usanga waragiye ushingira ku bufatanye n’ubwubahane, gusangira intego yo kubaka amahoro arambye, guteza imbere ubukungu no gushyigikirana mu bihe bikomeye by’amateka byagiye biranga ibihugu byombi ariko byose mu nyungu z’abaturage.

Abaturage b’Ibihugu byombi kandi ntibahwemye kugaragarizanya, urukundo ariko bikarushaho kuryoha no kwishimira umubano uzira amakemwa ibihugu byombi bifitanye, iyo hari inkuru ivuga ko umwe mu bakuru b’Ibihugu byombi, yitegura kugenderera mugenzi we.
Mu ruzinduko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Tanzania, abaturage b’icyo Gihugu bifashishije ifoto yakozwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania, bakayikoresha ku mbuga nkoranyambaga bamuha ikaze ndetse bamwereka urugwiro rudasanzwe.
Abanyatanzania benshi ku mbuga nkoranyambaga bishimiye bidasanzwe uru ruzinduko aho bamwe batatinye kuvuga ko kuba Perezida Kagame yagendereye Igihugu cyabo ari umugisha.
Ati: “Mama Samia, wakoze cyane kutuzanira umushyitsi nka Kagame kuko ni umugisha ku Gihugu cyacu.”
Undi yagize ati: “Perezida Kagame, urakaza neza iwacu muri Tanzania, turagukunda kandi uruzinduko rwawe turarwishimiye, aha niho Afurika ikwiye kugaragariza ubufatanye.”
“Nisihimira kubona abayobozi b’Ibihugu byacu mu ifoto nziza nk’iyi. Nyakubahwa, urakaza neza urisanga mu Gihugu cyacu.”
Undi ati: “Urugendo rwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, muri Tanzania rugaragaza ubushake bw’ibihugu bigize EAC mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye mu bukungu.”

“Twishimiye uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu mujyi wa Dar es Salaam kuko uretse kuba ari ibirori, ni igikorwa cy’ingirakamaro kigamije gushimangira umubano ugira uruhare rutaziguye mu kuzamura ubukungu bw’Akarere.”
“Nyakubahwa wakoze kudusura, uruzinduko rwawe uretse kuba abaturanyi beza, u Rwanda na Tanzania tunahuriye ku bufatanye bukomeye kandi bufite agaciro kanini mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
Uretse urugwiro Perezida Kagame yagaragarijwe n’Abanyatanzaniya ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yageraga mu Mujyi wa Dar es Salaam, yakiriwe mu cyubahiro gikomeye, ikimenyetso cy’ubucuti n’icyizere kiri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.
Mu biganiro byabo, hibanzwe kandi ku gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi n’umutekano, byose bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Abaturage bo ku mpande zombi bagaragaje ibyishimo batewe n’uru ruzinduko, bavuga ko ari gihamya y’uko umubano wabo atari uw’abayobozi gusa, ahubwo ari uw’abaturage ubwabo basangiye amateka n’icyerekezo.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania ntirwari gusa urw’akazi, ahubwo rwabaye ikimenyetso cy’uko amateka y’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi akomeje kwiyongera no guhabwa icyerekezo gishya kigamije ejo hazaza heza h’abaturage babyo.
Kuva mu myaka ya za 1960, Tanzania yabaye inshuti ikomeye y’u Rwanda, cyane cyane mu gihe cy’ibibazo bya politiki n’ubuhunzi byabaye mu Karere. Tanzania yakiriye Abanyarwanda benshi bahunze itotezwa bakorerwaga mu gihugu, ibaha ubuhungiro n’uburenganzira bwo kubaho mu mutuzo, ibintu byasize ishusho y’ubuvandimwe bwimbitse hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Aha ni n’aho Perezida wa Tanzania Dr Suluhu Hassan, mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kwakira mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, yahereye avuga ko Igihugu cye n’u Rwanda atari abaturanyi gusa, ahubwo ni abafatanyabikorwa ba hafi bafite umubano ukomeye kandi ukomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi.
Tudatinze ku ruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tanzania yakomeje kugaragaza ubufatanye mu kongera kubaka u Rwanda, haba mu rwego rwa dipolomasi, ubucuruzi ndetse n’umutekano w’Akarere, ibyo byose byabaye ingenzi mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka nk’Igihugu cyanyuze mu magorwa akomeye nka Jenoside.
Kubera ayo mateka arimo n’Abaturage bakoze ibikorwa by’ubutwari ubwo u Rwanda rwanyuraga muri ayo mahano, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gutegura uburyo bwo gushimira ku mugaragaro abaturage ba Tanzaniya bakoze ibikorwa by’ubumuntu no gutabara Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho muri Tanzaniya uretse abo Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidatinze hari abazashimirwa, uwahoze ari Perezida nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere, yahawe umudari w’Umurinzi w’igihango ndetse n’umudari ujyanye no Kwibohora. Iyo midari yakiriwe n’umugore we Mrs. Maria Nyerere.
Umubano w’u Rwanda na Tanzania, waje kurushaho gukomera binyuze mu miryango y’ubufatanye mu Turere ibihugu bihuriyemo, by’umwihariko nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community), aho ibihugu byombi bifatanya mu koroshya ubuhahirane, ubwikorezi n’imigenderanire y’abaturage.
Ibyambu bya Tanzania, cyane cyane icya Dar es Salaam, byabaye umuyoboro w’ingenzi ku bucuruzi bw’u Rwanda no kurufasha kubugeza ku masoko mpuzamahanga.
