Perezida Kagame yasabye abayobozi kwivuza uburwayi bwo kutuzuza inshingano zabo

igire

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryano wa RPF-Inkotanyi yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kujya bibwiza ukuri bakareba niba inshingano bahawe gukorera abaturage bazuzuza uko bikwiye avuga ko iyo bidakozwe bigira ingaruka ku gihugu ndetse no kuri bo bwite.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi iri kubera mu Intare Conference Arena, i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Muri iyi nama Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya bibaza ndetse bakareba aho intego igihugu cyihaye zigeze zishyirwa mu bikorwa hanyuma bakareba uruhare rwabo mu gutuma bigerwaho basanga rurimo bakabishakira igisubizo ndetse uwaba adafite ubwo bushobozi agasaba ubufasha.

Yagize ati “ Buri wese uko uramutse ujye wibaza icyo kibazo, wibaze aho tugeze bijyanye n’inshingano twihaye twese. Ndetse ushake igisubizo cy’ibyo abanyarwanda bavuga, uko bameze bijyanye n’icyifuzo cyabo kijyanye n’ibyo wabasezeranyije kubagezaho. Icyo ukibaze ushake igisubizo”.

Yavuze ko inshingano zihera ku muntu zikarangirira ku bayobozi bose muri rusange, aho umusanzu wa buri muntu uba ukenewe ugahuzwa n’uwundi kugira ngo intego igihugu kihaye zigerweho.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze Umuryango wa RPF ufite umwimerere wayo ndetse n’indangagaciro ugenderaho bihagije kugira ngo umunyarwanda wese ahabwe ibyo agombwa.

Yagize ati “ RPF ifite umwimerere wayo, ifite izina, ifite ibiyiranga bihagije, ifite noneho amateka.  Ayo mateka adusobanurira byinshi ku byo dushinzwe ku byo umunyarwanda wese ashinzwe aho yaba ari hose noneho bikanasobanura igihugu uko abanyarwanda bakifuza ibyo bigatuma havamo kumenya neza inshingano za buri wese”.

Perezida kagame yavuze ko mbere na mbere umuyobozi aba agamba kwibaza aho u Rwanda rwavuye aho rugeze n’aho rwifuza kugera ndetse ko ibyo umuntu yavuga byose haba hari igipimo kibigaragaza kandi ko Abanyarwanda bagomba kubaza ibivugwa aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.

“ Mbere na mbere ugomba kwibaza uti: u Rwanda rwavuye he , rugeze he , rushigaje iki kugira ngo rugere hahandi ruvuga ko rwifuza kuba ruri. Ibyo ni yo wakwivuga, ukavuga ibyiza byawe ukavuga ibyo ugezeho ariko ibyo uvuga byose hari igipimo cy’Abanyarwanda bazavuga ngo abatuyobora bavuga ko twe bitatugeraho ko tutabibona.”

Yavuze ko uretse n’Abanyarwanda n’abo hanze nabo bazavuga “ngo abantu bifuza kugera ahantu heza ariko tukaba tubona bagishigaje urugendo rurerure habaye iki? Ni iki cyabidindije.”

Yashimangiye ko ibisubizo bidashakwa n’umuntu ku giti cye ndetse akaba atanabihimba kuko bigomba kugaragarira buri wese.

Ati “ Ntabwo wabirema ku bwawe gusa kandi bidahari, ntabwo wabihimba. Niba abana batajya mu ishuri ibyo ntabwo wabihimba ngo uvuge ko wageze ku ntego yo gushyira abana n’Abanyarwanda mu mashuri. Mu gihe badafite ubuzima bwiza badafite ikibarengera ntabwo wabihimba kandi bidahari”.

“Iyo bidahari uvuga ibindi  ni urubanza wishyizeho ugomba gusubiza. Ibyo tuvuga, ibyo dukora bigomba kugaragara no mu byo tugezeho. Iyo binyuranye biba ari ikibazo. Ibyo tugezeho iyo bidahwana n’ibyo tuvuga n’ibyo dukora hari ikibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu ari mwanya kwisuzuma buri muntu akareba uruhare rwe byanga bikunda ingaruka zitihishira haba ku muntu no ku gihugu.

Ati “ Uwisuzuma kandi iyo yibeshye cyangwa iyo abeshya ingaruka zabyo zirahari. Niwisuzuma ugasanga nta ndwara ufite kandi ihari iyo ndwara irakwica kuko waribeshye ntiwayivuza cyangwa ntiwayivura iraguhitana.

Yasobanuye ko hari indwara umuntu ashobora kwivura aho ikibazo aba ari umuntu ku giti cye kandi agomba kugikemura ndetse ariko kandi hari n’iyo ajya kwivuza akaba ari igihe ikibazo hihari adafite ubushobozi bwo kugikemura wenyine.

Yagize ati “Indwara wivura ni ukuvuga ngo umuti uri muri wowe. Uribaza ukavuga ngo; ariko inshingano njyewe mfite ndazuzuza? Ntabwo ari ikibazo uzabaza abandi kuko na bo bafite inshingano. Rero iyo udahereye aho ngo wivuze wishakemo ibisubizo by’ikibazo ufite ntawundi wabikuvura. Iyo ndwara tugomba kwivura nk’abantu ntawundi wayikuvura. Niba utuzuza inshingano ufitiye igihugu uko bikwiye ingaruka zabyo zirahari kandi ziri no kuri wowe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko indwara wavurwa n’abandi ari ikibazo ushobora kuvuga ngo “iki njyewe sinkifitiye ubushobozi reka nshake uwamfasha cyangwa uwo twafatanya gushaka umuti w’iki kibazo.”

Share This Article