Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri Dr. Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Minisitiri Dr. Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe

igire
igire Yanditswe July 25, 2024
Share
SHARE

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya

                                   Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya

Dr Mujawamariya yirukanywe ku mwanya wo kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), nyuma y’igihe gito yari amaze ayiyobora, kuko yahawe inshingano zo kuyobora iyo Minisiteri guhera ku itariki 12 Kamena 2024.

Yari yagiye kuri uwo mwanya wo kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo asimbuye Prof. Bayisenge Jeannette. Impamvu zatumye yirukanwa kuri uwo mwanya ntizahise zitangazwa.

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wavutse mu 1970, azwiho ubuhanga mu by’Ubutabire (Chimie), dore ko ari na byo yaminujemo aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza yo mu Burusiya. Dr. Mujawamariya ni umwe mu bayoboye Minisiteri enye (4).

Dr Mujawamariya uretse MIFOTRA yayoboraga muri iki gihe, yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye hagati y’umwaka wa 2003 na 2005, ndetse aza no guhabwa kuyobora Minisiteri y’Uburezi hagati ya 2006 na 2008, umwanya yavuyeho akagirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) hagati ya 2008 na 2011.

Dr Mujawamariya nyuma yo kuva muri MIGEPROF, mu Ugushyingo 2013 kugeza 2019, yaje guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi w’arwo mu Burusiya na Belarus nyuma aza kugirwa Minisitiri w’Ibidukikije kuva muri 2019 kugeza muri Kamena ya 2024.

Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yabaye kandi umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 2001 na 2003 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire July 25, 2024 July 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?