Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Madamu Mafalda Duarte, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije ‘Green Climate Fund (GCF) gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije.
Mafalda Duarte ari mu Rwanda mu nama ya 38 y’Ubuyobozi bw’Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije, GCF.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, byatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gukomeza ubufatanye busanzweho.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya.
Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije, GCF, mu mpera z’umwaka ushize cyemeje ishoramari riri mu byiciro bibiri rya miliyoni 80$ rigamije kubaka ubudahangarwa bw’urwego rwo kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Iryo shoramari ririmo miliyoni 39,1$ angana na miliyari 48,4 Frw agomba kwifashishwa mu mishinga yo gutera amashyamba mu turere twa Karongi, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyaruguru, Rubavu, Rusizi na Rutsiro.
Uyu mushinga uzagira uruhare mu bikorwa byo kwita ku mashyamba kuri hegitari 278.000 no guteza imbere ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka isanzwe nibura kuri hegitari 2000.
Icyiciro cya kabiri cy’ishoramari ryakozwe na Green Climate Fund, ni icya miliyoni 42,8$ (asaga miliyari 53 Frw) nk’amafaranga azashyirwa mu kigega Ireme Invest.