Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Green Climate Fund
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Green Climate Fund

igire
igire Yanditswe March 7, 2024
Share
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Madamu Mafalda Duarte, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije ‘Green Climate Fund (GCF) gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije.

Mafalda Duarte ari mu Rwanda mu nama ya 38 y’Ubuyobozi bw’Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije, GCF.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, byatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gukomeza ubufatanye busanzweho.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya.

Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije, GCF, mu mpera z’umwaka ushize cyemeje ishoramari riri mu byiciro bibiri rya miliyoni 80$ rigamije kubaka ubudahangarwa bw’urwego rwo kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Iryo shoramari ririmo miliyoni 39,1$ angana na miliyari 48,4 Frw agomba kwifashishwa mu mishinga yo gutera amashyamba mu turere twa Karongi, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyaruguru, Rubavu, Rusizi na Rutsiro.

Uyu mushinga uzagira uruhare mu bikorwa byo kwita ku mashyamba kuri hegitari 278.000 no guteza imbere ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka isanzwe nibura kuri hegitari 2000.

Icyiciro cya kabiri cy’ishoramari ryakozwe na Green Climate Fund, ni icya miliyoni 42,8$ (asaga miliyari 53 Frw) nk’amafaranga azashyirwa mu kigega Ireme Invest.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire March 7, 2024 March 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?