Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Uganda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Uganda

igire
igire Yanditswe July 17, 2023
Share
SHARE

 

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe wa Uganda Madamu Robinah Nabbanja bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Aba bayobozi kandi baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi aha harimo nk’umushinga wa gari ya moshi n’amashanyarazi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Prof. Nshuti Manasseh avuga ko Uganda ifite amashanyarazi menshi kandi ahendutse ku buryo kuyavana muri iki gihugu bizatuma n’igiciro cyayo kigabanuka mu Rwanda.

Prof. Nshuti Manasseh kandi avuga ko ibiganiro byo kubaka gari ya moshi iva Uganda ikagera mu Rwanda bigeze kure akanashimangira ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi burimo kugenda neza biturutse ku mubano mwiza w’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda Robinah Nabbanja ari mu Rwanda nk’umwe mu banyacyubahiro bitabiriye inama ya Women deliver yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere irimo kubera mu Rwanda.

Nabbanja yemeza ko kuba inama nk’iyi irimo kubera mu Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere umugore n’umukorwa ari ibintu by’agaciro.

 

 

 

igire.rw

You Might Also Like

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

igire July 17, 2023 July 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?