Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu Dr. Jean Damascene Bizimana yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abanyepolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ko hari Abanyapolitike bakwiye kwirindwa.
Muri abo, yavuzemo uwitwa Ndagijimana Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ukunze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho by’umwihariko avuga ko iyi Jenoside itahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100.
Ni ibihuha ngo agenda akwirakwiza hirya no hino haba mu nyandiko yandika cyangwa aho agenda avuga amagambo mu nama zitandukanye.
Ati “Ibi avuga, nta barura ryigeze ribaho mu Rwanda ririmo Abanyamerika, ni ikinyoma. Ibarura ry’abazize Jenoside ryakozwe na Minaloc mu mwaka wa 2000, ryarimo Abanyarwanda kandi imibare yabonetse icyo gihe, ifitiwe amazina, yari 1,074,047. Nyuma habonetse abandi kubera amakuru yabonetse mu Nkiko Gacaca no mu bundi bushakashatsi.”
Ati “Ndagira ngo iki kibazo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakunda kuzana cy’imibare ngaragaze ko nta shingiro gifite. Kuko icya mbere Jenoside ntirangwa n’ubwinshi bw’abishwe, irangwa n’umugambi wateguwe wo kwica itsinda, icyiciro cy’abantu bazize ubwoko bwabo. N’iyo hakwicwa umwe cyangwa babiri, Abatutsi bishwe hashingiwe ku mugambi wateguwe wo kubatsemba.”
Kubera ibinyoma by’uyu Ndagijimana Jean Marie Vianney akwirakwiza Minisiti Dr Bizima yagiye gushaka inyandiko ku ibarura ryakozwe bwa mbere n’Ababiligi hagati y’umwaka wa 1959 na 1960 barikoreye Raporo.
Ati “ Teritwari z’ u Rwanda zari 10 muri Kibuye basanze Abatutsi ari 30%, Asitilida, ahahoze ari Butare bari 23%, Nyanza 22%, Cyangugugu 22% Kibungo 16% Gitarama 15%, Byumba13 %, Ruhengeri8%, Kigali 13%, Gisenyi 6%. Iyo ni imibare yabonywe n’Ababiligi icyo gihe”.
Minisitiri Dr Bizimana asobanura ko ibyo Ndagijimana avuga ari ibinyoma ko Abatutsi batari 3% kuko nabo barabyaraga imiryango ikaguka.
Minisitiri Bizimana yagarutse ku bujura nwa Jean Marie Vianney Ndagijimana
Minisitiri Bizimana, yagarutse ku bujura bwa Jean Marie Vianney Ndagijimana, wasize yibye Igihugu ibihumbi 200 by’Amadorali.
Ubwo Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanuarwanda yashyirwagaho muri Nyakanga 1994, JMV Ndagijimana yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ariko ahunga igihugu nyuma y’amezi abiri yibye amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 200$.
Akimara kwiba uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe, Faustin Twagiramungu, wari inshuti ye, banakomoka mu karere kamwe ka Rusizi, ngo yabivuze mu itangazo rya Guverinoma ryasohotse tariki 19 Ukwakira 1994 no mu biganiro yahaye ibinyamakuru mpuzamahanga.

Ngo ntibwari ubwa mbere yari yibye kuko mu 1995 hakozwe igenzura muri Ambasade y’u Rwanda i Paris, rikorwa n’impuguke eshatu, ku wa 30 Nyakanga kugeza tariki 5 Kanama 1995, basanga JMV Ndagijimana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa kuva mu 1990 kugeza mu 1994 yarahengereye mu gihe mu Rwanda hari akavuyo k’amashyaka menshi mu gihugu guhera mu 1992, atangiza gahunda y’ubujura ruharwa.
Nko muri Nzeri 1992, ngo yagurishije inzu ya Leta y’u Rwanda yari atuyemo i Paris ku giciro yihitiyemo atabimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi amafaranga ntiyayaha Leta.
Ati “ Yayigurishije kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 850 by’Amafaranga yo mu Bufaransa yariho icyo gihe, nyamara yari yaraguzwe mbere miliyoni 3,75 by’Amafaranga yo mu Bufaransa. Bigaragaza ko yayitesheje agaciro k’icya kabiri cy’agaciro k’inzu kugira ngo igurwe vuba amafaranga ayatware.”
Uretse kwiba Leta Ndagijimana ngo yanambuye umukozi we wo mu rugo wakomokaga muri Ethiopie, amafaranga yo mu Bufaransa 75.200, ni ukuvuga miliyoni 20 Frw z’ubu.
Kugira ngo bishoboke ko Ambasaderi yiba amafaranga y’umuboyi Minsitiri Bizimana avuga ko igenzura ryasanze yari yarahaye umubitsi wa Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa amabwiriza y’uko umushahara w’abakozi bo mu rugo ugomba kujya unyuzwa kuri konti ya ambasaderi akaba ari we uwubihera.
Ati “ Ni aho rero yabihereye uwari umubitsi we witwa Athanase Nsengiyumva amafaranga y’abakozi bo mu rugo ba Ndagijimana yayanyuzaga kuri konti ye, na we amafaranga ntayahe abakozi agenewe cyane cyane umuboyi we wakomokaga muri Ethiopie.”
Minisiti Dr Bizimana yasobanuye uburyo Ndagijimana yavugaga kenshi ko azarega abavuga ko yibye amafaranga ya Leta ariko Twagiramungu yarinze apfa ataramurega, ahubwo arega uwitwa Ngarukiye Léon wari ‘Directeur de Cabinet’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari na we wamuhereye ayo mafaranga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Hari undi munyapolitike wabaye muri MDR witwa Pascal Ndengejeho waje kurundukira muri MDR Power nawe ngo abantu bakwiye kwirinda no kwima amatwi ibyo avuga.
Uyu Ndengejeho nawe yabaye Minisitiri w’itangazamakuru hagati ya 1992 na 1993.
Yagiye kenshi mu manza zo mu rukiko rwa Arusha no mu Bufaransa no gushinjura abashinjwaga Jenoside ndetse avuga amagambo arimo umugambi wa Jenoside nyirizina.
Mu bo Ndengejeho yagiye gushinjura Arusha ngo Laurent Semanza wabaye Burugumestre wa Bicumbi.
Ati “ Yatangiye abwira abacamanza ko mu mateka y’u Rwanda kuva muri 1959 kugeza muri 1990 Abatutsi aribo batangije ubwicanyi ku Bahutu, akavuga ko ku buryo budashidikanywaho Abatutsi aribo ba nyirabayazana b’ubwicanyi bwabakorewe. Iki kinyoma ni icyo abanyapolitike bahimba bashaka gupfobya Jenoside kugira ngo bagoreke ukuri kw’ibyabaye mu gihugu cyacu”.
Ati “ Akomeza avuga ko Abatutsi basa n’abiyahuye mu kivunge kandi akabivugira mu rukiko kugeza ubwo abeshya ko aribo bashinze interahamwe, na Kangura na LTRM ndetse ko aribo bateguye urutonde rw’Abatutsi bazicwa”.
Minisitiri avuga ko nubwo hari abanyepolitike bahakana Jenoside hari abandi bayemera kandi bakagaragaza ko yari yarateguwe mbere barimo Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda.

Uyu yabyemereye urukiko rwa Arusha tariki ya 1 Gicurasi 1998. Mu byaha 11 yemeye harimo ko mu Rwanda habaye Jenoside yakozwe n’ibitero byagabwe ku Basivile b’Abatutsi hagamijwe kubarimbura kandi byari byarateguwe mbere ya 1994.
Minisitiri avuga ko abanyarwanda bakwiye gukomeza kubakira ku bumwe bwabo basigasira amahoro bafite nk’uko kuva kera bavugaga ko u Rwanda ari ingobyi ibahetse byerekana ko Abanyarwanda bemeraga ubuvandimwe bubahuza bakirinda icyabatanya.
Ati “ Dukomeze inzira y’ubumwe turinde abanyarwanda bakomeze babeho mu gihugu gitekanye cyunze ubumwe kizira kongera kumenwamo amaraso ”.