Ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal hatangijwe ku mugaragaro uburyo bushya bwo kuvura abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda gakabije, hakoreshejwe umuti uzwi nka Ketamine unyuzwa mu rushinge.
Muri iki gikorwa kitabiriwe n’abakora mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin yasobanuye ko ubu buryo bwo kuvura hakoreshejwe uyu muti usanzwe ukoreshwa mu gutera ikinya, bukoreshwa ku bantu uburyo busanzwe bwo kuvura ibyo bibazo byo mu mutwe butatanze umusaruro.
Minisiteri y’Ubuzima isobaura ko ubuvuzi bwa Ketamine, ari bushya kw’isi muri rusange, u Rwanda rukaba rwarafashe iya mbere mu kubukoresha kugira ngo bufashe abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr. Yvan Butera avuga ko ari ingenzi kwivuza ibibazo birebana n’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal buvuga ko hashize amezi 6 hatangiye gutangwa umuti wa Ketamine, uretse gufasha umurwayi mu buryo bw’ako kanya, uyu muti umufasha no mu gihe kirekire, ukaba utangwa mu byiciro biri hagati ya 3 na 6.
Ubu ibi bitari biri mu biganiro n’ibigo bitanga ubwishingizi bwo kwivuza birimo RSSB kugira ngo abakoresha ubwishingizi bwa RSSB ndetse na Mutuelle bajye bahabwa ubu buvuzi bakoresheje ubwishingizi bwabo