Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Mu Rwanda hatangiye kubera imikino ihuza aaabapolisi bo mu karere – Amafoto
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Imikino

Mu Rwanda hatangiye kubera imikino ihuza aaabapolisi bo mu karere – Amafoto

igire
igire Yanditswe March 21, 2023
Share
SHARE

 

Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hatangiye ku mugaragaro imkino ihuza abapolisi bo mu karere ka Afurika y’ Iburasirazuba izwi nka EAPCCO (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization) GAMES ku nshuro ya kane. Ni amarushanwa agamije guteza imbere ubufatanye bwa polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Iyi mikino ya EAPCCO igamije kandi guteza imbere impano z’abapolisi mu mikino itandukanye no gishimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu bihugu bigize uyu muryango.

imikino izakinwa irimo umupira w’amaguru, netball, volleyball, darts, karate, taekwondo, judo, iteramakofe, kurasa n’indi itandukanye.

Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana atangiza iyi mikino yavuze ko usibye gusabana, iyi mikino izungura abapolisi ubumenyi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kurwanya imitwe y’iterabwoba muri aka karere.

Mu mukino wabimburiye indi mu mupira w’amaguru kuri Kigali Pele Stadium, Polisi y’u Rwanda yatsinze ibitego 3-1 polisi y’u Burundi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bishyimye kwakira iyi mikino ku nshuro ya kane anasaba abanyarwanda kuzayikurikira ari benshi.

Iyi mikino ya EAPCCO GAMES 2023 ihuje abapolisi bo mu bihugu byose by’umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba usibye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itarabashije kwitabira, hakaba haranatumiwe ibihugu bya Sudani na Ethiopia.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe, izasozwa tariki 27 Werurwe 2023.

 

 

 

 

 

Shema Ivan

You Might Also Like

Perezida Kagame yanenze abikoreza u Rwanda inshingano zitubahirizwa muri RDC

Perezida KAGAME yashyizeho umuyobozi wa RDB

MINEDUC yasubukuye gahunda yo gusura abanyeshuri yasubitswe kubera Marburg

U Rwanda rwatsinze Argentine mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi warebwe na Perezida Kagame (Amafoto)

#FIBAWWC 2026: U Rwanda rwatangiye neza urugendo rugana mu Gikombe cy’Isi (Amafoto)

igire March 21, 2023 March 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?