Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko isuzuma ngaruka gihe rireba uburenganzira bwa muntu igaragaza ko buri mu turarwanda uburenganzira bwe kugeza ubu bwubahirizwa kuko niyo hagize urenganyijwe itegeko riramurengera,ibi byagarutsweho na Madame Umurungi Providence Perezida w’iyi Komisiyo ubwo yari yitabiriye inama igaruka kuri bujyanama
Umurungi Providence:Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu
ngaruka gihe bwahawe URwanda kukubahiriza uburenganzira bwa muntu.Ubwo inzego bireba zinarimo baturutse mu bigo bya Leta n’Ibyigenga na cyane abanyamategeko bahuraga hagamijwe kurebera hamwe aho isuzuma ngaruka gihe mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry‘uburenganzira bwa muntu rigeze rishyirwa mu bikorwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu UPR yatanze umucyo kuri iri suzuma ngaruka gihe kuri bwo.
Madame Umurungi Providence Perezida wa komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu anavuga uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa dore ko itegeko ribereyeho kubahirizwa uko bikwiye.
Eric Ruzindaza ashinzwe ikurikirana bikorwa mu muryango Brige to Justice ukaba ari umushinga ushyira mu bikorwa kubahiriza
mpuzamahanga UPR avuga ko bafatanya na Leta Y’Urwanda iyi gahunda.
Ruzindaza Eric(RBJ)
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B.Thierry avuga ko uburenganzira bwa kiremwa muntu nubwo bwa kubahirizwa ariko nta muturage n’umwe ukwiye kurengera nkuko binateganyijwe mu itegeko nshinga rya Republika y’Urwanda.
Dr.Murangira B.Thierry(Umuvugizi wa RIB)
Isuzuma ngaruka gihe mpuzamahanga UPR ni uburyo bushya bwo guharanira uburengaznzira bwa muntu bwemejwe n’icyemezo 60/51 cy’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yo kuwa 15 Werurwe 2006 bukaba bwarajwe gushyirwaho n’icyemezo 5/1 cyo kuwa 18 Kamena 2007 kikaba ari icy’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
AMAFOTO :