Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze abayobozi bakora amakosa bakongera bakayasubiramo, kimwe n’abasubiramo ayo abo basimbuye bakoraga, abigereranya n’ubwirasi.
Yabigarutseho mu nama yahuje abayobozi bo mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare y’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2026.
Yababwiye ko badakwiye gukora amakosa amwe buri gihe kugeza ubwo n’uje asimbura uwayakoze, asubiramo yayandi, avuga ko we abibona nk’ubwirasi.
Ati “Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Abayobozi muri hano mwiratana iki n’aya makosa musubiramo buri munsi?”
Yakomeje agira ati: “Kuki nasubiramo amakosa mu buryo bumwe nk’ubwo uwo nasimbuye yakoragamo amakosa?”
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abantu bahora muri ibyo, ahubwo ko uwo binaniye yava mu mwanya arimo akareba ibindi akora, ashimangira ko abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye bakwiriye kuzivamo.
Yaboneyeho kandi gusaba abayobozi bo mu nzego zibanze kubanza kwisuzuma, mbere yo kongera kwiyamamaza muri manda itaha.
Ati “N’ubu ejobundi ngo hazaba amatora, mwatangiye gutekereza icyo gihe cy’amatora nta n’ugikurikirana n’ibyo agezeho n’aho abivana.”
Mbere yo kubahanura, Abayobozi bitabiriye iyi nama bari babanje kwinenga, ndetse no kwiyemeza guhindura imikorere ku byo badakora neza.
Perezida Kagame yabashimiye ibyo basuzumye ndetse avuga ko uburyo byasobanuwe byumvikana.
