Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Musanze: Habarurwa amavomo 560 adaherukamo amazi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Musanze: Habarurwa amavomo 560 adaherukamo amazi

igire
igire Yanditswe October 10, 2024
Share
SHARE

Abaturage bo mu bice bitandukanye mu Karere ka Musanze bugarijwe n’ibyago bishingiye ku isuku nke kubera amavomo asaga 560 atakigeramo amazi. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko iki kibazo gihangayikishije burimo kugishakira umuti urambye.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya batuye mu Mirenge ikora mu gice cy’Umujyi bavuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo kimaze igihe kinini.

Abo mu Murenge wa Muko bavuga ko bamaze imyaka isaga 6 barayobotse amazi yo mu migezi itemba nka Susa na Mutobo, bagahamya ko ibyo bibateza indwara zikomoka ku mwanda.

Zawadi Mukamana wo mu Kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko, yagize ati: “Ubu dukoresha amazi y’ibizenga aba yasigaye hagati y’amabuye y’amakoro yo mu mugezi  wa Nyabishaza na Mutobo tugapfa kuyanywa no kuyatekesha kuko nta kundi twabigenza.”

Yakomeje agira ati: “Rwose hano za robine zirahari ku bwinshi mu Tugari twacu ariko usanga ntacyo zimaze ari izo gutanga muri za raporo ngo imibare ihagaze gutya na gutya ku bijyanye n’amazi yahawe abaturage, ariya mavomo twe tuyabona nk’umurimbo.”

Kuba bavoma amazi mabi kandi atemba mu migezi na yo iba ikoreshwa na benshi mu bihe byo kumesa, kogerezamo imboga n’ibindi binyabijumba.

Nzavugankize Joseph yagize ati: “Kubera kunywa amazi mabi bituma abana bacu bahora bafite ikibazo cy’ibicurane, natwe urabyumva ko tutabura kurwara inzoka kimwe n’abana bacu. Urumva no kwiyuhagira ni ikibazo ntiwaba wabuze amazi yoguteka ngo ubone uko woga twiyuhagira nibura kabiri mu cyumweru urumva tworohewe se ndifuza ko ubuyobozi bwita kuri iki kibazo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bukomeje gukora ibarura ry’amavomo atagikora ngo asanwe.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwanyirgira Clarisse, ati: “Tumaze iminsi mu gikorwa cyo kumenya amavomo atagikora mu Karere kacu kugira ngo kumwe n’abafatanyabikorwa bacu harimo na WASAC aya mavomo abashe gusanwa.”

Uwanyirigira yahamije ko ubu hamaze gusanwa amavono  ari ku kigero cya 80% ndetse hakomeje gukorwa ibikenewe byose ngo abaturage babone amazi.

Ati: “Nkaba nsaba abaturage gukomeza gutegereza bihanganye kandi n’aho aya mavomo akiri bakayafata neza.”

Muri iyi manda y’imyaka 5 kuva muri 2024-2029, biteganyijwe ko Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, aho umuturage wo mu cyaro azajya akura amazi muri metero 500 avuye aho atuye mu gihe umuturage wo mu mujyi azajya avoma amazi muri metero 2

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire October 10, 2024 October 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?