Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizaminin’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasabye ko mu rwego rwo gutegura igikorwa cyo kwandika abanyeshuri bazakora ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024, ibigo by’amashuri byatangira gutegura ibyangombwa.
Itangazo rigenewe amashuri afite abakandida bazakora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa 2023/2024 Imvaho Nshya ifitiye kopi, rigira riti “Ubuyobozi bwa NESA burasaba abayobozi bose b’ibigo by’amashuri abanza, amashuri yisumbuye […] gutegura ibyangombwa bisabwa mu kwiyandikisha mu gihe igikorwa nyirizina kitaratangira”.
NESA yatangaje ko amashuri abanza (Umwaka wa 6) yakwihutira gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida banyuze mu ikoranabuhanga rya SDMS.
Abiga mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Umwaka wa 3) basabwe ko bakoresha ikoranabuhanga rya SDMS ariko hakanategurwa indangamanota y’umwaka wa Mbere n’umwaka wa Kabiri.
Abakandida bo mu kiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6,L5, Y3) basabwe gutegura indangamuntu, indangamanota y’umwaka wa Kane (S4, L3, Y1) ndetse no gutegura icyangombwa kigaragaraza ko umunyeshuri yarangije icyiciro rusange (S3).