Yakomeje asobanura ko mu 1994, Abatutsi bakusanyirijwe hamwe n’ubuyobozi bagira ngo bagene uburyo bwo kubarimbura ntawubacitse. Nyuma hagacibwa amatiyo yajyanaga amazi i Murambi kugira ngo bicwe n’umwuma.
Mugabarigira yanavuze ku buryo ingabo z’Abafaransa zaje mu cyiswe Operation Turquoise zatereranye Abatutsi bakicwa.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yagaragaje impamvu Urwibutso rwa Jenoside rwaMurambi ari rwo batoranyije gusura.
Yagize ati: “Guhitamo urwibutso rwa Murambi aharuhukiye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 rwatoranyijwe tubanje kuganira n’abakozi, ni icyifuzo tumaranye igihe. Mu by’ukuri nubwo NESA ari nshya harimo n’abari baturutse mu bindi bigo, bari basanzwe bafite umuco by’umwihariko mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko bagira igikorwa bakora cyihariye, natwe nka NESA tuti reka tujye tugira umwihariko.
Gutoranya Urwibutso rwa Jenoside rwaMurambi twanyujije igitekerezo mu bakozi ba NESA, ugasanga umwe aravuga ngo namze gusura aha, dusanga abenshi bavuga ko twaza ahangaha i Murambi, si n’ibyo gusa kuko aha ni urwibutso rwihariye”.
Dr. Bahati kandi yongeyeho ko gusura urwibutso gusa babinye bidahagije begeranya uburyo, ubushobozi bwo kugira abarokotse Jenoside baremera.
Ati: “Kuza tugasura urwibutso hanyuma ngo tugende twumvise bidahagije mu by’ukuri aho urwibutso ruri haba hari abarokotse batishoboye, twanatekereje kubaremera.
Twoherejeyo abakozi bajya kubareba bababaza ibyo bakeneramo ubufasha, abenshi batubwiye ko bakeneye ibyo kurya”.
Yavuze ko bakurikije kwitanga kw’abakozi ba NESA basanze batandatu ari bo babasha gufasha,bakabashyikiriza ibyo kurya ndetse banageneye abo bantu batandatu bagizwe n’abagore bane n’abagabo babiri uburyo bagura icyo kwambara.
Umuyobozi Mukuru wa NESA kandi yongeyeho ko ari igikorwa bazakomeza gukora, ko ari umuco batangiye bazajya bibuka nk’igihugu cyose, ariko banagire n’umwihariko nka NESA.
Yavuze ko isomo ari ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside abantu bagaharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Ati: Isomo ririmo iyo ugeze hariya ikintu cya mbere ni agahinda, ni umujinya ariko ukaba ari umujinya utuma abantu bafata ibyemezo byo kuvuga ngo ntibizongere. Ingengbitekerezo ya Jenoside ukagira umujinya wo kuyirwanya, umujinya wo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, ukagira umujinya wo kubaka igihugu cyiza abato, abana bacu bari inyuma ntibazabone cyangwa ngo babeho nko mu byo twabayemo”.
Yashimiye RPA Inkotanyi kuko iyo ugeze i Murambi ni bwo ubona ko igihugu cyari cyasibamye ku ikarita y’Isi ni ko nabivuga.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes yashimiye cyane NESA yaje mu Karere ka Nyamagabe gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi kandi ko iyo hari abantu benshi bahawe ubutumwa bunyuze mu gusura aba ari igikorwa gikomeye cyane.
Yongeyeho ko gusura Inzibutso bitanga ubutumwa, amasomo yatuma Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ati: “Buriya gusura inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni mu rwego rwo kugira ngo twige amateka yacu kandi bibe impamvu yo kuvuga ngo ntibizongere ukundi”.
Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamagabe Kamugire Remy yashimiye abo muri NESA umutima wo gufasha abasaba no kuwukomeza.
Ati: “Turabashimira uwo mutima mwagize wo kuza kuremera aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi gahunda ni nziza, ni umuco twarazwe n’abasokuruza, muzakomeze n’ahandi. Natwe igihugu aho kitugejeje tugomba gukandagira tugakomeza ariko n’aba batishoboye tugomba kubasindagiza bakumva icyanga cy’ubuzima.”
Abahawe ubufasha bahuriza ku gushimira NESA yabatekerejeho.
Niyonsaba Immaculée yavuze ko ashimishijwe n’ibyo bahawe kandi yumva ibyishimo byamurenze. Ati: “Mwakoze cyane. Ndumva nta kintu kindi navuga kuko umuntu ukwibuka akaguha icyo kurya, ntacyo wamunganya. Byaturenze.”
Nsabimana Callixte na we yashinmiye ubufasha. Ati: “Ndashimye cyane hari igihe umuntu aba aryamira aho, nta cyo umuntu aba yabonye ariko nk’ubu muba mudukoreye umuntu akabona icyo gushyira mu nda”.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rwubatse ahari harimo kubakwa ishuri ry’imyuga ku musozi wa Murambi ruruhukiyemo imibiri igera ku 50,000.