Ishyirwaho rya Dr. Justin Nsengiyumva nka Minisitiri w’intebe mushya na Perezida Paul Kagame, ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga, ryitezweho gutuma hashyirwaho guverinoma nshya, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Dr. Nsengiyumva yasimbuye Dr. Édouard Ngirente wari umaze imyaka 8 ari kuri uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 116, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.
Muri iyo minsi 15 uhereye ubu byitezwe ko hazashyirwaho abagize guverinoma, gusa nta mpinduka nini zitezwe, kereka nihabahoo gutungurana.
Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe inama na Minisitiri w’Intebe ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.
Ingingo ya 62 y’iri Tegeko Nshinga iteganya ko abagize Guverinoma bashyirwaho hashingiwe ku mashyaka ya politiki bitewe n’imyanya afite mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Icyakora, ishyaka rya politiki rifite imyanya myinshi kurusha ayandi mu Nteko ntirishobora kugira abarenga 50% mu bagize Guverinoma.
Itegeko Nshinga kandi riteganya ko Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.
Ariko kandi, nta tegeko ribuza ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora kugirwa abagize Guverinoma.
Itegeko Nshinga riteganya ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi akavanwaho na Perezida wa Repubulika, mu gihe Abaminisitiri, Abanyamabanaga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika nyuma yo kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’igihugu yumvikanweho na Perezida wa Repubulika hamwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Guverinoma ikorera Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko, ifite inshingano yo kugenzura imikorere ya Guverinoma.
Inshingano n’ububasha bya Minisitiri w’Intebe
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Minisitiri w’Intebe, ayobora imikorere ya Guverinoma hakurikijwe amabwiriza nyamukuru atangwa na Perezida wa Repubulika kandi agashyira mu bikorwa amategeko; anategura gahunda za Guverinoma agishije inama abandi bagize Guverinoma.
Afite inshingano zo gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma mu gihe kitarenze iminsi 30 ageze mu biro; guha inshingano z’Abaminisitiri, n’Abanyamabanag ba Leta n’abandi bagize Guverinoma; no gutegura inama z’Abaminisitiri.
Ategura gahunda y’inama z’Abaminisitiri agishije inama abandi bagize Guverinoma, akayigeza kuri Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma byibura iminsi itatu mbere y’inama, cyeretse ibibazo byihutirwa byemezwa mu nama yihariye.
Izindi nshingano ze zirimo gutanga amabwiriza asobanura inshingano, imirimo n’imiterere y’imiryango n’ibigo bya leta biri mu nshingano ze.