Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ntawe twingingiye kohereza abimukira mu Rwanda- Perezida Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ntawe twingingiye kohereza abimukira mu Rwanda- Perezida Kagame

igire
igire Yanditswe May 23, 2023
Share
SHARE

Ntawe twingingiye kohereza abimukira mu Rwanda- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda ntawe rwigeze rwingingira kurwoherereza abimukira, ahubwo ngo ni igitekerezo cyavutse mu gukemura ikibazo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Bloomberg TV muri Afurika Jennifer Zabassaja, aho yagarukaga ku bufatanye u Rwanda rwagiranye n’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) mu gushakira umuti urambye  ikibazo cy’abimukira.

Yagize ati: “Mu by’ukuri nta muntu n’umwe twingigiye gukorana natwe cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda. Ni igitekerezo cyavutse mu kugerageza gukemura ikibazo gihari.

Ibibazo by’abimukira birebana n’ibyuho by’abakozi ari na byo biteza urwo rujya n’uruza, ariko intandaro ishobora no kuba umutekano muke mu bice bitandukanye by’Isi.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda witabiriye Inama y’Ubukungu ya Qatar ibaye ku nshuro ya gatatu, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwashibutse ku kwibaza uko hakemurwa iki kibazo cy’abantu biganjemo abambuka bajya gushakira amahirwe batabona ku yindi migabane.

Ati: “Ni bwo havutse ubufatanye bugamije iterambere bushingiye aho, bushobora gusubiza mu buzima busanzwe abimukira bifuza gutura bagatuza maze bakagira ubwigenge bwo gukora ibyo bashatse mu bice bafitiyemo umutekano.”

Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje imyiteguroyo kohereza mu Rwanda by’agateganyo bimukira binjira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe zirimo ubwato buto bwambuka amazi y’ahitwa Channel.

Abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, abimukira barenga 7000 bafashwe bamaze kwambuka amazi y’ahitwa Channel mu bwato buto.

Abo baza biyongera ku bandi barenga 45,000 bambutse mu mwaka ushize wa 2022, ndetse na 28,000 bambutse mu 2021.

Kubohereza mu Rwanda by’agateganyo bigamije kubanza husuzuma ubusabe bwabo bw’ubuhungiro, abo bitazashobokera bagafashwa gusubira mu bihugu byabo cyangwa bakaba bahitamo kwigumira mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ntahwema kugaragaza ko yiyemeje guhagarika izo ngendo zo mu bwato zishyira ubuzima bw’abimukira mu kaga.

Muri iki kiganiro cy’i Doha, Perezida Kagame yanagaragaje uko u Rwanda rukoresha inguzanyo ruhabwa n’amahanga, ashimangira ko rudapfa kwaka inguzanyo gusa ahubwo hakwa ikenewe mu ishoramari riteza imbere Igihugu.

Yanavuze kandi ko mu gihe abayobozi batanga umusaruro mu rwego rw’ubukungu baba bakemura n’ibibazo birebana n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire May 23, 2023 May 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?