Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze umwaka batarahabwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’umuyoboro w’amazi uhuza Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze, uzwi nka Volcano Belt.
Abo baturage bavuga ko mu bikorwa byo kubaka uwo muyoboro, imitungo yabo irimo imyaka, amashyamba, ibiti by’imbuto ziribwa byangijwe ariko ntibahabwe ingurane yabigenewe. Bavuga ko kuba barabuze ayo mafaranga byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo kutabasha kwishyurira abana amashuri no kubura ibibatunga mu buzima bwa buri munsi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Birababaje kubona imitungo yacu yarangijwe tukabura ingurane. Twararangije kugaragaza ibyo bangije, barabitubariye ariko umwaka urashize nta faranga na rimwe turabona. Abana bacu bari gusubira ku ishuri ariko nta bushobozi dufite.”
Undi muturage avuga ko yabuze umusaruro yari ategereje mu murima w’ibirayi, anenga uko yabariwe igihombo cye.
Yagize ati: “Bambariye nabi umusaruro w’ibirayi nari niteze gukura mu murima wanjye. Nari narahinze neza, niteze umusaruro mwiza, ariko ibyo bangije barabipimye nabi ku buryo amafaranga bambariye adahuye n’igihombo nagize.”
Hari n’uvuga ko imirima ye y’ibishyimbo n’ibigori yangijwe, akavuga ko umwaka ushize atarabona ingurane, kandi agahungabanywa n’uko nta ngurane y’ubutaka yigeze abarirwa.
Yagize ati: “Banyangirije imirima y’ibishyimbo n’ibigori, kugeza ubu umwaka urashize nta faranga ndabona. Ikibabaje kurushaho ni uko nta ngurane y’ubutaka bwacu bigeze batubarira, nyamara ari byo bibeshaho imiryango yacu.”
Undi muturage we avuga ko yangirijwe ibiti bitatu by’avoka byamufashaga kubona amafaranga y’ishuri ry’abana, mituweli n’ibindi byo kwikenura. Avuga kandi ko yangirijwe n’ishyamba ryamufashaga kubona inkwi zo gucana.
Yagize ati: “Ibiti byanjye bitatu by’avoka byarangijwe, ari byo nakuragamo amafaranga y’ishuri ry’abana, mituweli n’ibindi bikenerwa mu rugo. Banangije n’ishyamba nari mfite, ubu nta n’aho nkura inkwi zo gucana. Ibyo byose byangiritse ntacyo ndishyurwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Niyonsenga Jeanne d’Arc, avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo abaturage bahabwe ingurane.
Yagize ati: “Uyu muyoboro w’amazi ni umushinga wa Volcano Belt uhuza Uturere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu. Ibikorwa birakomeje, kandi maze iminsi nsinya ku nyandiko zigaragaza abaturage bagomba kwishyurwa.
Turakomeza gukurikirana kugira ngo bishyurwe, nubwo umushinga ugikomeje. Nabwira abaturage gukomeza kwihangana kuko mu minsi mike iki kibazo kiraza kubonerwa umuti.”
Abaturage basaba ko kwishyurwa kwabo byihutishwa, kuko gukomeza gutegereza bibagiraho ingaruka zikomeye ku mibereho yabo n’iy’imiryango yabo.


