Abantu 23 biciwe mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku birindiro bya gisirikare by’inga bo za Pakisitani biherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakisitani.
Iki gitero kigabwe n’umutwe w’abarwanyi ba Kisilamu cyabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza, mu mujyi wa Daraban, ku bilometero 60 uvuye mu mujyi wa Dera Ismail Khan.
Nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishami ry’itangazamakuru rya gisirikare rya Pakisitani, rivuga ko aba barwanyi bateye imodoka yari irimo ibisasu mu irembo rikuru rya polisi, hanyuma hakurikiraho igitero cy’umwiyahuzi.
Bongeyeho ko ibisasu byaturitse byatumye inzu isenyuka, ndetse na benshi bahasiga ubuzima mu gihe batandatu bagize uruhare muri icyo gitero bishwe.
Amakuru aturuka mu itsinda ry’abatabazi Al Jazeera yamenye ni uko nibura abantu 34 bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya gisirikare i Dera Ismail Khan.
Itsinda rya Pakisitani Tehreek-e-Jihad Pakisitani (TJP) ryatangaje ko abarwanyi baryo bagabye igitero cyari kigamije guhitana ingabo za Pakisitani.
Muri Mutarama uyu mwaka, nibura abantu 101 bishwe n’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku musigiti i Peshawar.
Iki gitero kandi kigabwe mu gihe Pakistan iteganya amatora ku ya 08 Gashyantare 2024, aho abakurikiranira hafi ibya Politiki bavuga ko umutekano muke ushobora kuzayitambika.