Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame avuga ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’Ibihugu
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame avuga ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’Ibihugu

igire
igire Yanditswe January 15, 2025
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame asanga iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu, nka kimwe mu byageza isi ku ntego yo kuzamura imibereho myiza y’umuturage.

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga inama yiga ku iterambere rirambye iteraniye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Perezida Kagame yifatanyije na Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Bin Zayed Al Nahyan n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama yiga ku Iterambere rirambye (Abu Dhabi Sustainability Week).

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko hakiri icyuho cya zimwe muri gahunda zijyanye n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika, ariko ngo ahanini usanga biterwa na za Politiki zishyirwaho zitajyanye n’icyerekezo cy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere.

Yagize ati “Kuri ubu gahunda y’isi ku iterambere rirambye ntiragera ku ntego yayo nk’uko bikwiye ndetse by’umwihariko muri Afurika. Ari nako politiki ziyemejwe zidashyirwa mu bikorwa nyamara duhora mu biganiro by’ibigomba gukorwa, ndetse ugasanga na politiki zishyirwaho zidahura n’icyerekezo cy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere. Kuri Afurika ho, bisa nk’ibikigoye ariko biranashoboka cyane ko biteganyijwe ko abaturage ba Afurika bazikuba kabiri mu 2050, uku kuzamura k’uyu mubare bisobanura ko n’ubukungu bwacu bukwiye kujyana n’ibikenewe nk’amazi, ibiribwa ndetse n’akazi.”

Yifashishije urugero rw’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yagaragaje uko iterambere rirambye rikwiye kujyana ahanini na gahunda z’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, nka kimwe mu byo u Rwanda rumaze gushyiramo ingufu.

Perezida Kagame kandi yavuze ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu.

“Turabizi ko kugera ku iterambere rirambye bisaba ubufatanye buhuriweho cyane ko nta gihugu ubwacyo cyabyishoboza cyonyine, ahubwo kuri ibyo dukwiye kwigira ku makosa y’ahahise, tukarenga kure iyo mirongo ngenderwaho ya politiki rimwe na rimwe idindiza izo gahunda. Udushya mu ikoranabuhanga nitwo dukwiye kubakiraho ubu bufatanye ndiho mvuga. Iyi niyo mpamvu twishimiye ubufatanye bwacu bw’umwihariko dufitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu binyuze muri gahunda ziteza imbere Guverinoma, gahuda zo gutyaza urubyiruko mu ikoranabuhanga izwi nka One Million Coders initiative ndetse na gahunda yo guhererekanya ubumenyi mu nzego za Guverinoma. Hano intego yacu ni ukuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage bacu ndetse tunabungabunga ibidukikije.”

Perezida Kagame kandi yitabiriye n’umuhango w’itangwa ry’ibihembo bizwi nka Zayed Sustainability Prize byari bibaye ku nshuro ya 16, ahahembwe imishinga mito n’iciriritse, imiryango idaharanira inyungu, ndetse n’amashuri yagaragaje udushya n’ibindi bikorwa.

Umukuru w’Igihugu akaba yanahuye na Perezida wa Leta Zuze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan aho baganiriye ku gukomeza ubushake bw’ubutwererane ku mpande zombi no gukomeza kwihutisha iterambere rirambye.

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

igire January 15, 2025 January 15, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?