Perezida Paul Kagame uri i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kwagura umubano usanzweho mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire.
Perezida Paul Kagame yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani. Baganiriye ku kurushaho kunoza umubano wunguka hagati y’u Rwanda na Mauritania.
Muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Mauritania aho yakiriwe na Perezida Ould Ghazouani.
Icyo gihe Abakuru b’Ibihugu bombi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yashyizweho umukono hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’Ibihugu bombi.
Mu masezerano yasinywe harimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere yemerera RwandAir gukorera ingendo muri iki gihugu, ikajya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.
Impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande, Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire wo umaze kwaguka mu ngeri zinyuranye. Ibihugu byombi na byo byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege. Kuva mu Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikora ingendo zerekeza i Abidjan.