Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwishakamo ibisubizo byo kubona imiti n’inkingo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwishakamo ibisubizo byo kubona imiti n’inkingo

igire
igire Yanditswe December 19, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika utazakomeza gushingira cyane ku gutumiza imiti n’inkingo mu mahanga ahubwo ko bigomba guhinduka hagashakwa ibisubizo by’igihe kirekire hubakwa inganda ndetse no guteza imbere siyansi.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yakiraga ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, bagirana ibiganiro bishimangira ubufatanye ku mpande zombi ndetse bayobora umuhango wo gushyira umukono ku masezerano abiri hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.

Aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yerekeye ku gutera inkunga zimwe muri gahunda zidasanzwe zo kongerera ubushobozi inganda no kugera ku nkingo, imiti n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima muri Afurika, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’ishoramari y’I Burayi.

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika igihe kigeze ugahindura uko ibintu byakorwaga ukarega gushingira gutumiza cyane mu mahanga imiti n’inkingo ahubwo hashyirwa imbaraga mu kubaka inganda no guteza imbere siyansi.

Yagize ati: “Nkumugabane turacyakomeza kwishingikiriza cyane gutumiza mu mahanga ku nkingo n’imiti, turashaka kubihindura, kandi ibisubizo by’igihe kirekire ni uguha imbaraga inganda no kubaka ubushobozi muri siyansi.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ashima Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’I Burayi, yagize uruhare rufatika muri ibi bikorwa mu gutera inkunga kugirango hagerwe kuri iri terambere.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko hashize igihe kinini y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Guverinoma y’u Rwanda, ndetse ko hari n’ibindi byinshi impande zombi zisanzwe zifatanya.

Ati: “U Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byabaye abafatanyabikorwa bakomeye, mu byukuri n’inshuti, kuva kera. Mu myaka yashize, twongereye ubufatanye mu nzego zitandukanye. Amasezerano yombi yashyizweho umukono uyu munsi ni urugero rw’ibihari. Hariho n’ibindi bintu byinshi dusanzwe dufatanyamo bya hafi.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Madamu Ursula von der Leyen, yavuze ko u Burayi ndetse n’u Rwanda bisanzwe bifitanye ubufatanye bukomeye, ndetse no kuba yitabiriye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo gushyigikira u Rwanda, bisobanuye kinini kuri uyu muryango.

Yakomeje avuga ko umuryango ayoboye uzakomeza gushyigikira u Rwanda, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo n’ubuzima, akomoza kuri BioNTech Africa yatashywe uyu munsi, ashimangira ko bifuza ko u Rwanda ruba igihugu cya mbere ku Mugabane mu gukora inkingo n’imiti.

Ursula yatangaje ko hasinywe amasezerano ya miliyoni 40 z’amayero agamije gutera inkunga ibikorwa byo gukora imiti n’inkingo mu Rwanda ariko akazerekezwa mu bushakashatsi ndetse no guhanga imirimo ku baturage b’u Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo n’urwego rw’ubuhinzi.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wizeye ko binyuze mu nkunga ya BioNTech Group yagize uruhare rufatika mu bikorwa byose bijyanye n’uruganda rwatashywe ku mugaragaro izarushaho kwagura imikoranire y’Afurika n’u Burayi, no kuziba icyuho cyo kubura kw’inkingo kuri uyu Mugabane.

Perezida Kagame ari kumwe n’abayobozi batandukanye bafunguye ku mugaragaro Ikigo Nyafurika gikora inkingo cya BioNtech kiri mu cyanya cyahariwe inganda I Masoro.

Ni abayobozi barimo Perezida wa Sénégal Macky Sall, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubudage Annalena Baerbock, Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Mottley, Umuyobozi wa BioNtech Group Prof. Dr. Uğur Şahin, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki n’abandi.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire December 19, 2023 December 19, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?