Perezida Paul Kagame yatangiye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025 uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Guinée-Conakry, aho yakiriwe na Perezida Mamadi Doumbouya. Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no gutangiza imishinga ikomeye y’iterambere.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Perezida Doumbouya bazatangiza ku mugaragaro umushinga munini wo gutunganya amabuye y’agaciro ya fer (Simandou Iron Ore Project), umwe mu mishinga ikomeye ku rwego rw’Isi.
Ibirombe bya Simandou, biherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée, ni byo bifite amabuye ya fer menshi cyane ku isi. Abahanga bavuga ko bifite ubushobozi bwa toni zibarirwa hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni enye z’aya mabuye y’agaciro.
Umushinga uteganyijwe kuzura mu mwaka wa 2030, aho uzaba ushobora gutunganya toni miliyoni 120 za fer buri mwaka, ibintu bizatuma Guinée iza mu bihugu bikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’icyuma.
Ku wa 12 Ugushyingo, Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinée bazitabira kandi gutangiza ku mugaragaro inama nyafurika ya TAS (Transform Africa Summit), imwe mu nama zikomeye ku mugabane w’Afurika ku bijyanye n’ikoranabuhanga n’iterambere.
Iyi nama itegurwa n’umuryango Smart Africa Alliance, uhuriza hamwe ibihugu birenga 30 by’Afurika bigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rwa politiki, ubukungu n’imibereho.
Abayobozi batandukanye b’Afurika n’abashoramari bazitabira iyi nama bazibanda cyane ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu guteza imbere ubukungu, guhanga ibishya no kunoza imiyoborere.
Biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku buryo AI ishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ubucuruzi n’imiyoborere, hagamijwe guteza imbere Afurika yihuta kandi ihangana ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Kagame azaba ari mu bayobozi b’ingenzi muri iyi nama, nk’umuyobozi w’umuryango Smart Africa, akaba asanzwe ari umwe mu banyafurika bazwi cyane mu kwimakaza ikoranabuhanga nk’urufunguzo rw’iterambere ry’umugabane.
Uru ruzinduko rw’akazi muri Guinée-Conakry rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye n’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ishoramari, inganda, ndetse no mu gushyira ikoranabuhanga ku isonga ry’iterambere ry’abaturage.



