
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar.
Umukuru w’Igihugu yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani baganira ku mubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n’ishoramari.
Ibiro ntaramakuru bya Qatar bitangaza ko aba bayobozi bombi banaganiriye ku ngingo zireba akarere ndetse n’izireba isi muri rusange.
Nyuma y’iyi nama, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yakiriye ku meza Perezida Kagame wari kumwe n’abandi bayobozi bamuherekeje muri uru ruzinduko.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.