Perezida Paul Kagame uri Baku muri Azerbaijan mu Nama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29), yabonanye n’Igikomangoma cya Jordan Al Hussein bin Abdullah.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ufitiye inyungu u Rwanda na Jordan.
Igihugu cy’u Rwanda n’icya Jordan bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo basanzwe bagendererana.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.
Amasezerano yashyizweho umukono akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, n’ubufatanye mu zindi ngeri z’ibikorwa by’umutekano nko kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.
Ibihugu byombi byasinye amasezerano arimo ayerekeye gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa, no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, mu by’ubukungu n’ubucuruzi no mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.