Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Ubukungu rya Wharton School of Business ryo muri Leta ya Pennsylvania yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe n’abayobozi b’iyi kaminuza barimo Prof Katherine Klein na Eric Kacou.
Umukuru w’Igihugu yakiriye aba banyeshuri kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, aho baje mu Rwanda kurwigiraho bigendanye n’isomo ryabo rigamije kurebera hamwe ibyo Isi yakwigira ku Rwanda kubera ibyo rwanyuzemo birimo ibizazane, imiyoborere ndetse n’impinduka rwakoze.
Perezida Kagame amaze iminsi yakira abanyeshuri n’abayobozi b’amashuri atandukanye, cyane cyane abavuye muri Amerika ahi baba baje kugira amasomo bigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.
Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abanyeshuri n’abayobozi b’Ishuri ry’Ubukungu rya Kaminuza ya Stanford y’i California muri Amerika, Stanford Graduate School of Business (GSB).
Urwo rugendo rwabo mu Rwanda rwari rufite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Nairobi na Kigali: Imijyi y’iterambere rirambye idaheza mu kinyejana cya 21.’’
Abo banyeshuri n’abayobozi babo bari babaherekeje barimo uwitwa Benoît Monin, basuye u Rwanda nka kimwe mu gihugu biri ku rutunde rw’ibyo bari gukoreramo ubushakashatsi ku iterambere ry’imijyi.
Uretse abo kandi Umukuru w’Igihugu yakiriye, abandi bagera kuri 30 bo muri Kaminuza y’ubucuruzi ya Columbia (Columbia Business School), aho bari baje kwigira ku Rwanda amasomo mu bijyanye no gukemura amakimbirane, imiyoborere ndetse n’amahirwe mu bucuruzi.
Aba banyeshuri bakunze kuza mu Rwanda, ahanini baba baje bashaka kwiga kuri Afurika cyangwa baje mu ubushakashatsi.