Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yasabye Bayern Munich kugira ishyaka imbere ya Real Madrid
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Imikino

Perezida Kagame yasabye Bayern Munich kugira ishyaka imbere ya Real Madrid

igire
igire Yanditswe April 18, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye Bayern Munich kurangwa n’ishyaka mu mukino bafitanye na Real Madrid muri ½ cya UEFA Champions League.

Bayern Munich yageze muri icyo cyiciro nyuma yo gusezerera Arsenal ku bitego 3-2, mu gihe Real Madrid yakuyemo Manchester City kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino ibiri.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter], Perezida Kagame yavuze ko Bayern Munich ishobora gukuramo Real Madrid zizahura muri 1/2.

Ati: “Kuri Bayern Munich, reka dukomeze imbere ishyaka ari rya rindi. Kuba twakuramo Real Madrid si ibidashoboka. Byose ni ukuguma muri wa mwuka wa ruhago.”

Guhera ku wa 27 Kanama 2023 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho mu byo bwibandaho harimo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo no guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru w’abakiri bato.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM ku wa 1 Mata 2024, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubu bufatanye bwatangiye gutanga umusaruro.

Ati “Oooh! Biratanga umusaruro, cyane ariko. Niba mubibona, na bike mubona, njye hari n’abantu benshi bamaze kumbwira ko, hari abo mpura na bo bakambwira, baza hano baje mu bukerarugendo, bakavuga ko bamenye u Rwanda, bamenye n’ubwiza bw’u Rwanda, bamenye ibyo u Rwanda rutanga biturutse ku byo babonye, ibi dukorana na Arsenal cyangwa PSG cyangwa Bayern Munich.”

Yakomeje agira ati: “Bayern Munich y’ejobundi, imaze kugeza ku Badage amakuru y’u Rwanda ku buryo tutigeze tubikora mu myaka 30 ishize.”

Ubu bufatanye bwaje bwiyongereye ku bwo u Rwanda rufitanye na Arsenal yo mu Bwongereza guhera muri Gicurasi 2018 ndetse n’ubwo rufitanye na Paris Saint-Germain mu Bufaransa kuva mu Ukuboza 2019.

Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ndetse intego y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni uko mu 2024 ruzinjiza miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika zivuye muri urwo rwego.

You Might Also Like

BAL2025: APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri

BAL 2025: APR BBC yatsinze Nairobi City Thunder imbere ya Perezida Kagame (Amafoto)

Perezida Kagame yanenze abikoreza u Rwanda inshingano zitubahirizwa muri RDC

Perezida KAGAME yashyizeho umuyobozi wa RDB

MINEDUC yasubukuye gahunda yo gusura abanyeshuri yasubitswe kubera Marburg

igire April 18, 2024 April 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?