Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashimye uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibihugu bikorana na bwo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibihugu bikorana na bwo

igire
igire Yanditswe December 7, 2024
Share
SHARE

Mu kiganiro yatanze ubwo yari i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ryiswe ‘Doha Forum’ yiga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye Isi muri iki gihe birimo ibijyanye n’umutekano, uburinganire ndetse n’iterambere rirambye, Perezida Kagame yashimye uko u Bushinwa bugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’ibihugu bikorana na bwo.

Perezida Kagame ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyo nama ibaye ku nshuro ya 22, cyagarutse ku ruhare rw’u Bushinwa mu kuzamura Amajyepfo y’Isi no kuvugurura amategeko ateza imbere ahazaza h’Isi (‘China’s Role in a Rising Global South: Redefining the Future World Order’),cyateguwe na Doha Forum ku bufatanye na Center for China and Globalization.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “Akamaro ko kugira imikoranire mpuzamahanga ni ukugira ituze n’umutekano ku rwego mpuzamahanga kandi ntabyo dufite. Tugomba kumenya ko hari byinshi twakora bikatubyarira inyungu nk’amajyepfo y’isi, ariko birasaba ko dukorera hamwe, ibyo byamara gukunda, tukaba twagera no ku byiza birushijeho bituruka mu kuba igice cy’amajyepfo y’isi gikorana n’igice cy’amajyaruguru y’isi. Ariko amajyaruguru y’isi ntiyigeze ashyigikira imikoranire ituma buri wese yumva ko hari icyo yungukira muri iyo mikoranire”.

Yongeyeho ati “Nta kintu na kimwe tubona mu mateka kigaragaza ko u Bushinwa bwakoresheje nabi ugukomera kwabwo. Ahubwo twakomeje kungukira mu mikorere n’imyitwarire ituma buri wese yiyumvamo ko hari icyo yungukira muri iyo mikoranire, kandi njyewe uko mbyumva, ni byo u Bushinwa butanga.”

Ati “Ntabwo tuzashobora gukuraho ihangana rishingira ku gutandukana kw’imipaka y’ibihugu (geopolitical competition) ribaho kubera impamvu, kandi kuba u Bushinwa burimo, ntekereza ko bituma habaho uburyo bwiza bwo kurushanwa cyangwa se guhangana kutabogamye. Kugabanuka ko gukoresha nabi ubuhangange bufitwe n’Amajyaruguru y’Isi, ni ikintu cy’ingenzi cyane, kandi u Bushinwa bwakomeje kubigiramo uruhare mu buryo bwinshi”.

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

igire December 7, 2024 December 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?