Perezida Kagame yazamuye mu Ntera abasirikare basaga 20,000

igire

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare basaga 20.000 mu mapeti atandukanye.

Muri ayo mapeti harimo ba Colonel babiri bazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, ari bo Col. Innocent Munyengango ushinzwe Ishami ry’ibikoresho muri RDF, na Col Regis Gatarayiha ukuriye Ishami ry’Ubutasi bwa Gisirikare ku Birindiro Bikuru bya RDF.

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abasirikare 43 bavuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel bashyirwa ku rya Colonel.

Abasanzwe ari ba Majoro 253 na bo bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, mu gihe 79 bari ku ipeti rya Captain bazamuwe ku rya Major.

Nanone kandi, abasirikare 299 bari ku ipeti rya Lieutenant bahawe irya Captain.

Perezida Kagame nanone kandi yazamuye mu Ntera abasirikare b’ayandi mapeti, aho abari ba Sergeant 11 bahawe ipeti rya Sergeant Major na ho abandi 2.296 bari  ku ipeti rya Sergeant bahawe irya Staff Sergeant.

Abasirikare bandi 10.260 bari ku ipeti rya Corporal bazamuwe ku ipeti rya Sergeant mu gihe abandi 7.822 bari ku ipeti ryo hasi rya Private bahawe irya Corporal.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahamije ko izo mpinduka ku bazamuwe mu Ntera zahise zigira agaciro nyuma yo gutangazwa.

Share This Article