Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yishimiye intsinzi ya Perezida mushya wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, anashimira by’umwihariko abaturage b’icyo gihugu batoye neza amatora agasoza mu mahoro.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagaragaje ko intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye, ari ubuhamya nyakuri bw’icyizere cy’abaturage ba Senegal, abashimira ko bakoze amatora mu mutuzo.
Yagize ati : “Nishimiye byimazeyo intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye, ku bwo gutorwa nka Perezida wa Senegal. Intsinzi yawe ni ubuhamya nyakuri bw’icyizere cy’abaturage ba Senegal, kandi na bo ndabashimira kuko bakoze amatora mu mahoro.”
Perezida Kagame yakomeje yizeza ko azakomeza guharanira ko ibihugu byombi, u Rwanda na Sénégal bikomeza kubana neza.
Ati: “Niteguye kurushaho kwimakaza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Ejo ku wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe, ni bwo byatangajwe ko Bassirou Diomaye yatorewe kuyobora Senegal ku majwi y’agateganyo 53,7% akaba asimbuye Macky Sall wayoboye iki gihugu kuva mu 2012.
Bikimara gutangazwa, Bassirou yavuze ko agiye kwimakaza ubuyobozi bushyira mu gaciro kandi bugakorera mu mucyo, ndetse no kurwanya ruswa mu gihugu hose.
Uretse Perezida Kagame washimye Bassirou, na Macky Sall asimbuye ku butegetsi bwa Senegal yashimye ko amatora muri icyo gihugu yanyuze mu mucyo ndetse ashimira Bassirou kuko ibyari byavuye muri aya matora byagaragazaga ko ari we uza imbere y’abandi bakandida 19 bari biyamamaje.
Perezida Sall ku wa Mbere yagize ati: “Nishimiye byimazeyo imigendekere myiza y’amatora ya Perezida yabaye ku wa 24 Werurwe mu 2024, ndetse ndashimira uwatsinze, Bassirou Diomaye Faye, aho imibare igaragaza ko ari we watsinze. Ni intsinzi kuri demokarasi ya Sénégal.”
Diomaye yari ahagarariye ishyaka PASTEF (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité).
U Rwanda rubanye neza na Senegal, hashize imyaka isaga 10 Ambasade ya Senegal ifunguwe mu Rwanda.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yo mu mwaka wa 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya Komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Radio Television Senegalese.
Ibihugu byombi biteganya gusinyana amasezerano mu bijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse n’ingendo zo mu kirere.
Kuva mu Ukwakira 2017, Sosiyete ya RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo cya Kigali-Dakar, aho ikorerayo ingendo ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.