Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda y’amasoko arambye y’Umwami Charles III
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda y’amasoko arambye y’Umwami Charles III

igire
igire Yanditswe December 1, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, I Dubai yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) cyangwa se amasoko arambye, byateguwe n’umwami Charles III w’Ubwongereza.

Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda y'amasoko arambye

Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda y’amasoko arambye

Umukuru w’Igihugu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya Conference of the Parties #COP28.

Inama ya COP28 ni inama mpuzamahanga ihuriweho ku rwego rw’isi mu kurebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

COP28 izaba ari urubuga rukomeye ruzahuza ibihugu, imiryango, ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo barebe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Ni ibirori byitabiriye n'abayobozi batandukanye

                          Ni ibirori byitabiriye n’abayobozi batandukanye

Ibi birori Perezida Kagame yitabiriye kuri uyu mugoroba yitabiriye byo gutangiza gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) byateguwe n’umwami Charles III w’Ubwongereza afatanyije na Perezida wa UAE Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan.

Gahunda y’amasoko arambye (Sustainable Markets Initiative, SMI), yatangijwe n’Umwami Charles III, ubwo yari akiri igikomangoma cya Wales, mu 2020 mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubukungu ku isi yabereye I Davos.

Iyi gahunda y’Umwami Charles III, ifatwa nk’urufunguzo mu guhanga udushya, kugera kuri ejo hazaza kandi heza igahuriza hamwe amashyirahamwe n’imiryango ikomeye kuva ku rwego rw’inganda na serivisi z’imari na za guverinoma.

Ni ibirori byabaye ku ruhande rw'inama ya COP28

                           Ni ibirori byabaye ku ruhande rw’inama ya COP28

Sustainable Markets Initiative, ifite intego yo guhuza imbaraga z’isi yose kugira ngo abikorera bihutishe ibikorwa byo kwita ku ihindagurika ry’ibihe, urusobye rw’ ibinyabuzima no kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Iyi nama ya COP28, yahurije hamwe abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 30 ikazageza ku ya 12 Ukuboza 2023, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 70.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire December 2, 2023 December 1, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?