Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Ruto yashimangiye ko ibibazo biri muri Kongo bitareba u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Ruto yashimangiye ko ibibazo biri muri Kongo bitareba u Rwanda

igire
igire Yanditswe May 22, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Kenya, William Samoe Ruto avuga ko kibazo cy’amakimbirane kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kitareba u Rwanda, ahubwo ko ari ikibazo kireba Leta ya Kongo n’abaturage bayo.

Perezida Ruto yemeza ko urwitwazo rwa Leta ya Kongo rwo kwegeka ibibazo ibifitanye n’umutwe w’itwaje intwaro wa M23 ku Rwanda bitazigera bikemura ikibazo, ahubwo ko inzira y’ibiganiro ariyo yonyine yagarura amahoro arambye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique.

Muri iki kiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’umutekano w’akarere, umunyamakuru yamubajije uko abona ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo n’ibyo Igihugu cya Kongo gihora gishinja u Rwanda mu gufasha umutwe wa M23 umaze imyaka itatu mu ntambara na Leta y’iki gihugu, maze Perezida Ruto asubiza ko gukomeza guhunga umuzi w’ikibazo biteze gutanga umuti w’ikibazo, kuko umuzi wacyo abantu bose bawitarutsa kandi bawuzi.

Yagize ati “Umbajije nakomeza gushimangira ko tudakwiriye gukomeza kugorana no gukomeza iki kibazo, nakubwira ko ikibazo atari icy’u Rwanda na Kongo kandi nakubwira ko ikibazo kitari hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi, iki ni ikibazo cy’abaturage ba Kongo na guverinoma yabo, rero turamutse twese tubyumvishe muri ubwo buryo byadufasha gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse.”

Umukuru w’Igihugu cya Kenya yemeza ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo biri mu bikomeje kudindiza iterambere ry’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Aha akaba yatanze umucyo ku buryo Umuryango w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byari byagerageje gutanga umuti w’ikibazo byohereza ingabo zibungabunga amahoro kugira ngo habeho ibiganiro hagati y’impande zihanganye ariko Leta ya Kongo igahitamo kuzirukana ikiyemeza inzira y’intambara, yitwaje ko abagize umutwe wa M23 atari Abanyekongo ahubwo ari Abanyarwanda bakorera u Rwanda, aha naho Perezida Ruto akaba yasobanuriye Jeune Afrique uburyo hakwiye kugurwaho uru rujijo ruterwa n’umurongo Leta ya Kinshasa yahisemo.

Umukuru w’Igihugu cya Kenya kandi akomeza agaragaza ko iki kibazo kitazigera gikemurwa no gukomeza kohereza umubare munini w’ingabo cyangwa ibikoresho bigezweho, ahubwo igwikiye ari ugusubira inyuma hagakoreshwa uburyo bwari bwarashyizweho burimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo

 

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire May 22, 2024 May 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?