Ibi yabitangaje mukiganiro n’itagazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki 20 ukuboza 2024 muri BK arena , cyo gutegura igiramo cya “Christmas Carols” arinaho kizabera ku cyumweru , kuwa 22 Ukuboza 2024.
Ni igitaramo cyatangiye bwambere mumwaka wa 2013, Kibera muri Hilltop hotel.
Perezida wa chorare de Kigali Hodari Jean Claude, yavuze ko uyu mwaka biteguye neza kurenza uko biteguraga mbere, ahamya ko bizatuma igitaramo kuba kiza kurushaho.
Yagize ati: “ ibyo dutegura, tubitegura tugendeye kubyo abantu badusaba, hanyuma tukongeramo n’ibindi twe tubona ko bikenewe ariko abantu bibagiwe. Ibi ndabivuga ntaburyarya kuko nzi uko bihenda, noneho n’ubwiza bw’ibi bintu muzabubona”.
Yakomeje agira ari: “Ahari na nyuma y’igitaramo, dushobora kuzongera tukaganira mubwira abantu cyangwa mutubaza muti bigenda bite ngo bigere kuri ruriya rwego?”
Abajijwe kumpamvu yo guhitamo Bk Arena aho guhita mo sitade amahoro cyane ko abantu bakunda Ibyo bakora ari benshi, yasubije ko Bk Arena atari nto ugereranyije nibyo baba bashoye ndetse n’abitabira, ko ndetse ko sitade atari ahantu haberanye n’umuziki. Yagize ati: “Sitade Ntabwo ari ahantu haberanye n’umuziki wacu, nkuko na hano bitaberanye ariko birahenda kurushaho , uko ugiye ahantu nanone hataberanye kurushaho , sitade byasaba indangururamajwi zikabije guhenda , kuburyo ushobora gusanga bigoye”.
Ikibazo cyo kutagira inzu zabugenewe zo gukinirwamo imiziki, ngo ni kimwe mumbogamizi bahura nazo buri munsi. Ibi bigatuma bahura nikibazo cy’uko badashobora gutumira abandi bahanzi basanzwe bakomeye.
Gusa ibi ngo ntibizabuza chorare de Kigali gukora umurimo, kandi no gukora ibindi bikorwa by’urukundo, nkuko visi perezida wa chorare de Kigali Bigango abitangaza.
Hodari Jean Claude yavuze ko muri uyu mwaka, bafite umwihariko w’indirimbo zitsa cyane kuri Noheli, izifasha Abakristu kwinjira mu Minsi Mukuru n’izindi ziganjemo izamamaye cyane mu Rwanda.
Yavuze ko ‘ikidahinduka ni muzika, ariko ubutumwa n’intego bikomeza kugendana. Yavuze ko kuva muri Mutarama 2024, abantu bahisemo indirimbo bazaririmbira, kandi bageze ku kigero cya 70% bazikoraho. Ati “Kuva muri Mutarama 2024, abakunzi bacu twabahaye umwanya wo guhitamo, rero bagize uruhare rwa 70%.”
Yavuze kandi ko muri uyu mwaka ‘imicurangire yiyongereye cyane’ cyo kimwe n’imiririmbire
Ubusanzwe iki gitaramo Christmas Carols, kiba buri mwaka, kigafasha abantu kwizihiza noheli n’umwaka mushya, gitegurwa na chorare de kigali,igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 300, nabo batoranywamo abazaririmba kuri uyumunsi.