Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yishyuye amafaranga 600,000 by’Amadolari ya Amerika akurikiranyweho mu rubanza rwaturutse ku bibazo by’amasezerano y’ubucuruzi hagati ya sosiyete ye, Africa Medical Supplier Plc, na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Shema akurikiranwa ku byaha bibiri birimo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Urubanza rufitanye isano na sheki ebyiri, imwe ya $400,000 n’indi ya $200,000, zatanzwe mu rwego rw’ikibazo cy’ubwishyu bw’amafaranga yari akomoka ku masezerano y’ubucuruzi.
Shema yatawe muri yombi na RIB ku wa 11 Kanama 2026. RIB yaje gusobanura ko iperereza kuri ibi byaha rifitanye isano n’ibikorwa bye by’ubucuruzi bwite, kandi ntaho bihuriye n’inshingano ze nka Perezida wa FERWAFA.
Mu rubanza rwabaye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko ikibazo cyaturutse ku masezerano ya Africa Medical Supplier Plc na ABZL International General Trading LLC yari afite agaciro karenga miliyoni imwe y’Amayero. Shema we yahakanye ibyaha, avuga ko ikibazo cyaturutse ku bibazo by’imikoreshereze ya konti zari zigenewe kwishyurwaho ndetse n’impinduka zakozwe kuri izo sheki.
Ku wa 2 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Shema akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma ajuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ku wa 17 Nzeri 2026, urubanza rw’ubujurire rwasubitswe nyuma y’uko Ubushinjacyaha n’uruhande rwa Shema bamenyesheje urukiko ko bagiranye amasezerano y’ubwumvikane (plea bargaining). Ubushinjacyaha bwari butarashyikiriza urukiko ayo masezerano, bituma urubanza rusubikwa kugeza ku wa 23 Nzeri 2026 kugira ngo ashyikirizwe urukiko.
Hagati aho, amasezerano y’ubwumvikane ubwayo ntasimbura umwanzuro w’urukiko; urukiko ni rwo rugomba kuyasuzuma no gufata umwanzuro ku ngaruka zayo ku rubanza.
