Politiki ya RPF Inkotanyi ni uguhangana n’ibibazo

igire

Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame yagaragaje ko Politiki ishingiye ku binyoma no guhimba idafite umwanya muri uyu Muryango ushyize imbere Politiki yo guhangana n’ibibazo hashakwa ibisubizo bifitiye akamaro Abanyarwanda, Afurika n’isi yose muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko Umuryango RPF Inkotanyi ufite umwimerere n’amateka yawo, ari na byo bisobanura byinshi ku nshingano buri Munyarwanda afite aho yaba ari hose n’imirimo yose yaba akora.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho mu mpanuro yagejeje ku Banyamuryango ba RPF Inkotanyi barenga 2 000 n’abandi bashyitsi, bitabiriye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango iteraniye ku cyicaro gikuru i Rusororo guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026.

Mu bashyitsi bitabiriye harimo abahagarariye amashyaka ya Politiki, Abadipolomate, abayobozi mu nzego za Leta n’izabikorera, ndetse n’urubyiruko rugize hejuru ya 60% by’abitabiriye.

Perezida Kagamer yagize ati: “Ubundi abantu bavuga RPF cyangwa bavuga andi mashyaka, bikajya muri Politiki gusa, Politiki ikaba rwaserera, ibintu bikaba induru, Politiki numva ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo, nta yindi Politiki. Politiki y’ibinyoma yo guhimba, kubeshya, gushakisha uko watirisha (wariganya) ibyo bita gushushanya rimwe na rimwe, ibyo biguha ibindi bibazo ntabwo biguha ibisubizo, ahubwo byongera ibibazo ku byo wari ufite.”

Perezida Kagame yavuze ko mu kubaka u Rwanda Abanyarwanda bifuza ari inshingano ihera ku muntu ku giti cye, ishobora kugera ku ntego Igihugu cyihaye mu gihe buri wese akora inshingano ze uko bikwiye.

Yavuze ko ibyo umuntu yakwivuga byose ariko bitagaragarira mu musaruro upimirwa ku iterambere ry’Abanyarwanda nta gaciro byaba bifite, asaba buri wese guhora yibaza impamvu intego zemejwe zitagerwaho, n’aho umusanzu we waba uhagaze mu bijyanye no gutanga ibisubizo ku ngorane Abanyarwanda bahanganye na zo.

Ati: “Kuko umusaruro ntabwo wawurema gusa ku bwawe ngo abantu babone [ibisubizo] kandi bidahari. Ntabwo wabihimba. Niba abana batajya mu ishuri, ntibari mu ishuri. Ibyo ntabyo wahimba ngo uvuge ko wageze ku ntego yo gushyira abana b’Abanyarwanda mu mashuri. Niba badafite ubuzima bwiza n’ikibarengera, ntabwo wabihimba ngo uvuge ngo Abanyarwanda bageze ku buzima bwiza kandi bidahari.

Iyo bidahari uvuga ibindi, uko ni ukwishyira mu kagozi, ni urubanza wishyizeho ugomba gusubiza. Ibyo tuvuga, ibyo dukora, bigomba kugaragara no mu byo tugezeho iyo binyuranye ubwo hari ikibazo.”

Yavuze kandi ko bigoye gukira indwara mu gihe utemera ko uyifite, ahubwo ko birangira ya ndwara utemera cyangwa utazi ko ufite iguhitanye, ari na yo mpamvu Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ari amahirwe baba babonye yo kwisuzuma ngo bamenye ahari ibibazo babishakire n’ibisubizo.

Ati: “RPF rero, uyu mwanya tuba tubonye w’iki kiganiro, ni ukutwibutsa ni no kugira ngo twisuzume. Uwisuzuma kandi iyo yibeshye cyangwa iyo abeshya, ingaruka zabyo zirahari. Niwisuzuma ugasanga nta ndwara ufite wari uyifite, iyo ndwara irakwica kuko waribeshye ntiwayivuza cyangwa ntiwayivura. Iraguhitana…”

Yavuze ko mu bibazo umuntu ashobora kugira harimo ibyo we ubwe yakwikemurira, nk’uko indwara zimwe na zimwe hari izo ashobora kwivura, mu gihe hari n’izishobora kuvurwa n’abandi zigereranywa n’inshingano umuntu aba afite ariko atazishoboye, agakenera abazimufashamo.

Yavuze ko ku birebana n’indwara umuntu ashobora kwivura, nta wundi wabimufashamo kuko iyo Umuyobozi atuzuza inshingano ze uko bikwiye ingaruka zimugeraho zidasize n’abo ayobora kandi umuti w’ibibazo bihari ari we uwufite wenyine.

Yakomeje avuga ko ufite ibibazo byakemurwa n’abandi na bwo aba akeneye guhaguruka akabigaragaza kugira ngo abone ubufasha buturutse ku babishoboye, ari na byo biba bikenewe hagati abantu n’abandi cyangwa hagati y’ibihugu.

Share This Article