Leta y’u Rwanda yahagarariwe mu biganiuro byahuje intumwa za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Togo n’u Bufaransa, byabereye i Doha muri Qatar biga ku gushakira amahoro arambye Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zahagarariwe n’Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika Massad Boulos, mu gihe u Rwanda rwahagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Karuretwa Patrick.
Bafatanyije n’intumwa za RDC, Togo n’u Bufaransa, bose baganiriye ku bushake ibihugu byabo bisangiye mu gushaka amahoro, ituze n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé, ni we wahawe inshingano n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) zo kuba Umuhuza w’u Rwanda na RDC mu gukemura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no gushakira igisubizo kirambye umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Abo bayobozi bahuye nyuma y’aho u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mata 2025 byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano y’ibanze agamije gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Ni amasezerano ibi bihugu bitatu byagaragaje ko agiye kuba intangiriro yo gukemura impamvu muzi z’umutekano muke, akagira n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Akarere, binyuze mu mishinga itandukanye ihuriweho.
Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na bo bahuriye i Doha muri Qatar ku wa 18 Werurwe 2025, bagirana ibiganiro byahuje impande zombi ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wafata imijyi ibiri ikomeye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi biganiro byabereye mu Murwa Mukuru wa Qatar, Doha, ku bufasha bwa Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Nyuma y’ibi biganiro, ibihugu byombi byasohoye itangazo ryihariye hamwe na Qatar, risaba “ihagarikwa ry’ibikorwa bya gisirikare ako kanya ” mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryasohowe, abayobozi b’ibihugu byombi bemeye gukomeza ibiganiro byatangiriye i Doha hagamijwe gushyiraho urufatiro rukomeye rwo kugera ku mahoro arambye.
RDC ishinja u Rwanda kohereza intwaro n’ingabo mu gushyigikira abarwanyi ba M23, ariko u Rwanda rwabihakanye kenshi ruvuga ko nta nyungu rwakura mu mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo ahubwo rusaba RDC gukemura ikibazo cy’ingengabitekerezo ishingiye ku moko ikomeza kwigaragaza muri ako Karere.
Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko intumwa za M23 zikuye mu biganiro byari biteganyijwe hagati ya M23 na guverinoma ya RDC i Luanda muri Angola ku wa kabiri, nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushyiriyeho ibihano bamwe mu bayobozi ba M23, barimo n’umuyobozi wabo Bertrand Bisimwa.
Mu itangazo, M23 yavuze ko ibyo bihano “bibangamira bikomeye ibiganiro by’imbona nkubone kandi bikabuza intambwe iyo ari yo yose yakemura ibibazo byugarije Uburasirazuba bwa RDC.
Intambara mu burasirazuba bwa RDC yatumye abarwanyi ba M23 bafata Umujyi wa Goma muri Mutarama, ukurikirwa na Bukavu muri Gashyantare uy mwaka.