Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: RBC yatangaje indwara zitandura ziganje mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

RBC yatangaje indwara zitandura ziganje mu Rwanda

igire
igire Yanditswe July 9, 2023
Share
SHARE

RBC yatangaje indwara zitandura ziganje mu Rwanda

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gukusanya amakuru ku ndwara zitandura ndetse n’imyifatire mu kwirinda ibizitera.

Bwagaragaje ko nibura mu bitera indwara zitandura harimo inzoga. Bugaragaza kandi ko 48.1% by’abanyarwanda bose, banywa inzoga.

Ni mu gihe 61.9% byabo ari abagabo.

Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kurebera hamwe amakuru ajyanye n’indwara zitandura ndetse n’ibizitera mu Rwanda.

Dr Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’ishami ry’indwara z’imitima n’imitsi muri RBC, asobanura ko indwara zitandura ari nyinshi ariko hakaba hari iziganje kurusha izindi.

Yagize ati “Hari indwara zijyanye na kanseri, indwara z’umutima, diyabete (indwara y’isukari) n’indwara zo mu buhumekero”.

RBC igaragaza ko hari uburyo bwo kurwanya indwara zitandura.  Hakorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu birinde, kuvura abagize ibibazo byo kurwara no gukurikirana uko izi ndwara zimeze, abantu zifata, abazirwaye ndetse n’abo zihitana.

Dr Ntaganda yagize ati “Udafite imibare ntabwo wamenya aho uva n’aho ujya”.

Akomeza avuga ko ahenshi ikibazo cy’izi ndwara haba hari intandaro yo kuzirwara.

Ati “Ahanini biterwa n’imibereho ya buri gihe, imyitwarire, gukoresha inzoga, itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, imirire itaboneye ibijyanye n’ingano cyangwa ubwiza bw’iby’abantu barya”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 11.7% bya miliyoni 1.6 z’abagore babarirwa hagati y’imyaka 30 – 49 bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’ubwonko, batigeze bisuzumisha.

Dr Ntaganda asobanura ko indwara ziri ukubiri. Hari izo abantu bavukana, izo ngo ntacyo wazihinduraho uretse gukangurira abantu kuzisuzumisha hakiri kare.

Niba ngo umwana avukanye diyabete, indwara y’umutima, avukanye wenda ikibyimba kizamutera umuvuduko w’amaraso ngo nta kindi wakoraho.

Ashimangira ko izo ndwara ari zo nkeya ariko ngo ahari ikibazo ni ku ndwara abantu barwara kubera imibereho yabo babayemo.

Agira ati: “Dufite indwara abantu bavukana zitandura hari n’izo batavukana ariko izo bavukana umuntu aravuka ugahita uzibona.

Umuntu uvukanye ikibazo cy’umutima ntakura, arinda agira imyaka nk’itandatu agikambakamba, umwana ufite diyabete ararwara ukabibona.

Nka 80% ni indwara abantu barwara bamaze gukura kandi bikajyana n’izi ntandaro twahoze tuvugana z’imibereho, umubyibuho ukabije, kunywa inzoga bikabije, gukoresha itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri n’ibindi”.

Mbarushimana Alphonse, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ihuriro ry’Imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (RNCDA), asobanura ko indwara zitandura zibangamira iterambere.

Yagize ati “Abo zihitana baba bari mu myaka yo gutanga umusaruro yaba kuri bo ubwabo ndetse n’imiryango bakomokamo.

Nibura bigaragara ko izi ndwara zihitana abantu bari hagati y’imyaka 30 na 69”.

Inzobere mu mirire Mfiteyesu Leah, avuga ko hari byinshi bigomba gukorwa nko kwigisha abantu akamaro k’imirire iboneye, kurya imboga n’imbuto ngo usanga ingano y’ibyo abantu bagomba kurya ari ntoya.

Ubushakashatsi bwerekana ko Abanyarwanda barya imboga iminsi 4 mu cyumweru mu gihe barya imbuto hafi kabiri mu cyumweru.

Avuga ko indwara zitandura hari aho zihurira cyane no kwiyongera kw’ibilo.

Ati “Umuntu yagombye kurya garama 400 z’imboga n’imbuto ku munsi”.

Zimwe mu ngamba RBC yafashe ni ugukora ubukangurambaga mu gihugu hose kugira ngo indwara zitandura zigabanyuke mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima gitangaza ko gifatanyije na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bazafatanya bakajya mu bigo by’amashuri bagakangurira abanyeshuri kureka inzoga kugira ngo bakure bumva ko inzoga ari ikibazo ku buzima bwabo.

 

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire July 9, 2023 July 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?