Abakiristu b’idini rya Orthodox bo mu Karere ka Rwamagana bashimira umusanzu batanga mu kurwanya ruswa n’akarengane binyuze mu nyigisho bahabwa zo kurandura ruswa, bikaba bibafasha guhindura imikorere n’imitekerereze no kurushaho gusobanukirwa ububi bwa ruswa mu nzego zose.zitandukanye
Tuyisenge Amilkal Fidel ni Perezida wa Club Umuhuza ikorera mu idini ry’aba Orthodox muri Paruwasi ya Rwamagana
ari na yo ifasha abakiristu guhabwa inyigisho za ruswa n’akarengane ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi.
Yavuze ko bigisha abana n’abakiristu bakuru kwirinda no kurandura ruswa n’akarengane binyuze mu ndirimbo, imivugo, ikinamico n’ibiganiro. Yemeza ko babona bitanga umusaruro ku bakiristu.
Yagize ati: “Dufite inyigisho z’abana n’abantu bakuru kuko dufite ibitabo birimo inyigisho zibakangurira kuba imfura, inyangamugayo no kunyurwa. Tubereka kandi ingaruka mbi za ruswa.
Yakomeje agira ati: “Umukiristu kumwigisha ruswa n’akarengane ni ibintu by’ingenzi cyane kuko mu Rwanda bimitse gukorera mu mucyo. Abakiristu bakwiye kurangwa n’ubumwe ntakibakoma imbere.”
Bamwe mu bakristu nabo bavuze ko ijambo ry’Imana bigishwa bakongeraho no gusobanurirwa kwirinda ruswa n’akarengane bibafasha kugira amakuru yuzuye n’ibishuko.
Shema Ignace yagize ati: “Ivanjiri n’ijambo ry’Imana ni byiza kuko biradufasha nk’abakiristu ariko by’umwihariko dushima n’inyisho kuri ruswa bitwereka ibishuko biri hanze aha n’akarengane gakorwa bitewe na ruswa. Bituma twirinda kandi tukabyigisha n’abana bato.”
Yamfashije Peruth nawe yagize ati: “Bagira umwanya wo kutwigisha Bibiliya ariko n’amasomo yo kurwanya ruswa n’akarengane na yo barayaduha. Batwigisha ko ruswa ari mbi kandi impunga ubukungu bw’Igihugu.”
Musenyeri Maidonis Dimitrios Chrisostomos, Umwepiskopi wa Bukoba uyobora Uburengarazuba bwa Tanzania n’u Rwanda,
yashimye abakiristu bumva ijambo ry’Imana bakiga n’inyisho zo kurwanya ruswa n’akarengane kuko barera igihugu neza.
Mugabo John wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko bamaze igihe bafatanya n’idini ry’aba Orthodox mu bikorwa byo kubaka igihugu binyuze mu kurwanya ruswa n’akarengane kandi bifasha guteza imbere Akarere no kugera ku ntego z’Igihugu zo kurandura ruswa.
Yagize ati: “Leta yacu ihagaze ku ntego zo gukumira, kurwanya no kurandura ruswa aho iva ikagera kandi iharanira gushyigikira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo haje ruswa rero, uburenganzira bw’umuntu buraharenganira ariko iyo nta ruswa ihari akarengane karacika, amategeko yashyizweho agakurikizwa ntakuyaca ku ruhande.”
Club Umuhuza ikora ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurandura ruswa n’akarengane bikozwe n’urubyiruko rubarizwa muri Club Umuhuza bakabinyuza mu ndirimbo, imivugo, ikinamico n’ibiganiro bakorera mu idini no mu baturage.
Club Umuhuza ifite abanyamuryango 185.