Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rwamagana: Impungenge abahinzi bari bafite zo kubura imbuto zirasa nizigiye gusubizwa.
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuhinzi

Rwamagana: Impungenge abahinzi bari bafite zo kubura imbuto zirasa nizigiye gusubizwa.

igire
igire Yanditswe September 22, 2023
Share
SHARE

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Nzige ho mu karere ka Rwamagana bavuga ko bafite impungenge zo kubura imbuto z’indobanure kandi baramaze gutegura imirima yabo hakiri kare.

Kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeri mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Nzige mu mudugudu w’Akanzu niho hatangirijwe igihembwe cya mbere cy’ihinga 2024A, hakorwa umuganda wo gutera imbuto y’ibigori, ni igikorwa kitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abaturage bo mu kagari ka kanzu na Kigarama bibumbiye muri Koperative y’abahinzi yitwa “Koperative Hirwa35” ikorera ubuhinzi mu mudugudu wa Bikoni.

Bamwe mu bahinzi bo muri aka kagari, bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba batarabona imbuto n’inyongeramusaruro kandi baramaze gutegura imirima hakiri kare, bavuga ko biterwa no kuba bagera ku masoko agurishirizwaho imbuto n’inyongeramusaruro bagasanga hari abantu benshi kandi sisitemu igenda gake ibyo bigatuma habaho gutinda kuzibona.

Musabyeyezu Epiphanie ni umwe mu baturage bo mu kagari ka kanzu ho mu murenge wa Nzige avuga ko bateguye imirima yabo kare ariko bakaba batarabona imbuto n’inyongeramusaruro bitewe nuko bajya ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bagasanga sisitemu ntizikora neza yewe niyo zikunze hagakorerwa bamwe abandi bagatahira aho. Ati” Twateguye imirima yacu kare ariko kugeza ubu ntiturabona imbuto zo guhinga kugeza aho hari na bahinze ibyo basaruye, ariko badufashije tukabona imbuto n’inyongeramusaruro twahinga kugira ngo tuzasarure umusaruro mwinshi.”

Kagenza Jean Marie Vianney nawe avuga ko icyo kibazo bagihuriyeho ari benshi kuko ngo uko bagiye gufata inyongeramusaruro n’imbuto Atari ko bose bataha bazibonye bitewe nu bwinshi bwabazikeneye kandi ugasanga na sisitemu ntikora neza.

Yagize ati, ” Tujya gushaka imbuto rimwe na rimwe ugasanga dutashye ntazo dufite bitewe nu bwinshi bwabazikeneye aho niho usanga dukerewe guhinga n’imvura igacika kare ari ho usanga umusaruro ubaye muke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye aba baturage bo mu murenge wa Nzige ko badakomeza kugira impungenge zo kubura imbuto ahubwo icyo basabwa ari ukwegera abacuruzi b’inyongeramusaruro kugira ngo babone ibyo bakeneye maze bahingire ku gihe. Yagize ati,” Nta mpamvu yo kugira impungenge kuko imbuto n’inyongeramusaruro birahari ahubwo icyo musabwa ni ukwegera abacuruzi b’inyongeramusaruro bakabafasha kandi mu gahinga ku buso bunini.”

Yakomeje ababwira ko bagomba kujya bategura imirima yabo kare kugira ngo batere hakiri kare, mu buryo bwo gutanguranwa n’imvura kuko umwaka ushize umusaruro wabaye muke bitewe nuko imvura yacitse kare, rero mugomba gutanguranwa nayo kugira ngo iki gihembwe kizatange umusaruro mwinshi.

Murekeyimana Peruth umukozi mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB ukurikirana Akarere ka Rwamagana kuri sitasiyo ya Rubirizi nawe yari mu bitabiriye umuganda wo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga yemeza ko nta muturage ukwiriye kugira impungenge ku kubona inyongeramusarro. Ati” icyo dusaba abayobozi ni ugukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage bacu guhingira igihe no gutera hakiri kare, ikindi kandi nu gushishikariza abaturage kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo imbuto n’inyongeramusaruro bijye bibageraho ku gihe.”

 AMAFOTO:

You Might Also Like

Kayonza: Icyanya cy’ubuhinzi bw’imbuto cyabahinduriye ubuzima

KIREHE :Igishanga cya Cyunuzi kigiye gutunganywamo hegitari 150 zihingwemo umuceri

Ubuhinzi bw’ibireti bwahinduriye ubuzima ab’i Nyabihu

RFA irashaka ibiti bivangwa n’imyaka muri buri murima

Nyamasheke: Yatemewe imyaka n’abo yatesheje bashaka zahabu

igire September 22, 2023 September 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Шесть основных ориентиров для определения доверенного интернет-казино
betting

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?