Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rwanda – Hongiriya: Abakuru b’ibihugu byombi barifuza ko intambara y’Uburusiya na Ukraine ihagarara
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Rwanda – Hongiriya: Abakuru b’ibihugu byombi barifuza ko intambara y’Uburusiya na Ukraine ihagarara

igire
igire Yanditswe July 16, 2023
Share
SHARE

Kuri iki cyumweru Perezida wa Hongiriya KATALIN Novak yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi, aho hanasinywe amasezerano yubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi ndetse no gukoresha ingufu za nikeleyeri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Hongiriya bagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, abakuru b’ibihugu byombi babajijwe ku ruhare rwabo mu guhagarika intambara imaze iminsi iyogoza Ukraine.

 

Ni intambara yateje ingaruka zitandukanye mu isi by’umwihariko ku bijyanye n’ubukungu. Ni intambara ihanganishije igihugu cya Ukraine gihana imbibi na Hongiriya ndetse n’Uburusiya byahoze mu muryango umwe w’Abasoviyete.

Perezida Paul KAGAME nawe yahamagariye ibihangange mu Isi n’impande zirwana muri Ukraine gushyigikira inzira y’amahoro kuko gukomeza kwitana ba mwana nta gisubizo bitanga uretse ubuzima bukomeza kuhatikirira ndetse izindi ngaruka zirimo iz’ubukungu zikagera ku batuye Isi bose.

Kuri Perezida KATALIN Novak, ngo igihe kirageze ko Abanyaburayi bibuka agaciro k’amahoro nyuma yo kumara igihe kirekire nta ntambara irangwa ku butaka bwabo, dore ko baherukaga intambara mu mwaka wa 1939-1945 ubwo Intambara ya Kabiri y’Isio yose yabagaho ikayogoza by’umwoihariko uyu mugabane.

“Kuri twe amahoro niyo ya mbere kandi kuba ndi mu Rwanda biramfasha kumva neza kurushaho ko amahoro ari ikintu ntagereranywa. Mu buryo bumwe twaratese kubera ko tutigeze tugira intambara nyinshi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira, ariko ibyo siko byagenze mu Rwanda. Abantu rero ni nk’aho bashaka kwibagirwa akaga intambara itera ndetse n’uburemere bwo gutakaza ubuzima cyangwa uburemere bwo gupfusha umwana ku mubyeyi, umugore gupfusha umugabo, kandi ibyo nibyo tubona buri munsi muri Ukraine, ni ubuzima butakara kandi bukagenda mu buryo budasobanutse.”

Perezida NOVAK avuga ko icyo igihugu cye gishyize imbere ari uko amahoro muri Ukraine yagaruka, maze imirwano igahagarara.

“Twe nka Hongiriya rero icyo dushyigikiye ni amahoro no guhagarika imirwano vuba bishoboka, ibiganiro by’amahoro ndetse n’amahoro arambye mu karere dutuyemo. Ntabwo kandi twifuza intambara cyangwa amakimbirane mu gihugu cyacu ahubwo natwe turashaka kubungabunga amahoro muri Hongiriya kuko ari ntagereranywa ari nayo mpamvu dushyigikiye amahoro.”

Intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangiye mu mwaka ushize wa 2022 ubwo Uburusiya bwagabaga igitero icyo bwise Operasiyo ya gisirikare muri Ukraine, bushinja iki gihugu kurenga ku masezerano yo kutagira aho kibogamiye kigashaka kwinjira mu muryango wa gisirikare wo gutabarana wa OTAN.

Kugeza ubu iyi ntambara imaze gutikiriramo besnhi ku mpande zombi harimo n’abasivili. Ibihugu byinshi by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika byifuza ko intambara yahosha binyuze mu buryo bw’ibiganiro aho kuba imirwano.

Gusa kugeza n’uyu munsi ruracyambikanye hagati y’ibi bihugu aho Ukraine yifuza kwigarurira uduce twayo twose Uburusiya bwigaruriya, ibintu bisa n’aho bidashoboka mu gihe cya vuba nk’uko abahanga mu by’intambara babisobanura bitewe n’Ubuhangage bw’Uburusiya mu bya gisirikare.

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire July 16, 2023 July 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?