Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: SADC yamaganye abagerageje guhirika ubutegetsi muri DRC
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

SADC yamaganye abagerageje guhirika ubutegetsi muri DRC

igire
igire Yanditswe May 20, 2024
Share
SHARE

Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), wamaganye igitero cyagabwe ku bayobozi bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), mu bagabweho ibitero harimo n’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi.

Mu itangazo SADC yasohoye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, rivuga ko bamaganye igitero cyagabwe kuri DRC, kikaba cyari cyibasiye ababoyozi bakuru b’iki gihugu.

SADC igira iti: “Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), wamaganye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi wabaye ku wa 19 Gicurasi 2024 i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda bagerageje gutera ku ngo z’abayobozi bakuru ba guverinoma ya DRC, harimo n’urwa Perezida Félix Tshisekedi.”

Muri iri tangazo SADC yasohoye, yamaganye iki gikorwa, ishimira ingabo za DRC kuba zarafashe abageragezaga guhirika ubutegetsi ndetse ikagarura ituze muri iki gihugu.

Rigira riti:” SADC irashimira ingabo za DRC kuba zarafashe abagabye iki gitero, igaharika ibyo bitero igihugu kibona ituze.”

Iki gitero cyagabwe n’itsinda ry’abarwanyi 50 bafite ubwenegihugu butandukanye, bambaye imyenda ya gisirikare iriho amabendera ya ‘Zaire’, izina Congo yahoranye, bakigabye ku wa 19 Gicurasi 2024 ariko kiza kuburizwamo n’inzego zishinzwe umutekano muri DRC.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire May 20, 2024 May 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?