Yanditswe na BIGENIMANA Didier

Sudani yashinje abaturanyi bayo Etiyopiya ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)kuba barateguye ibitero by’indege zitagira abapilote ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Khartoum, bavuga ko iki gitero ari “igitero simusiga”.
Ku wa mbere w’iki cyumweru , ikibuga cy’indege mpuzamahanga giherereye mu murwa mukuru , cyibasiwe n’ibikoresho bya gisirikare mu gace ka Khartoum. Ibitero by’indege zitagira abapilote nibyo byakoreshejwe mu guhungabanya umutekano muri Khartoum, ibi bikaba bije nyuma y’uko ingabo z’umutwe witwara Gisirikare (RSF) zisubijwe inyuma n’igisirikare cya Sudani umwaka ushize.
Etiyopiya yavuze ko ibirego Sudani ibarega ko bagize uruhare mu gitero cy’indege bidafite ishingiro ndetse na UAE yunzemo ko ibyo ibirego bidafite ishingiro ahubwo ari poropagande ikorwa nkana na Sudani ndetse bitesha agaciro ingufu zo gukemura amakimbirane.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani Mohieddin Salem yavuze ko Sudani yibukije ambasaderi wayo muri Etiyopiya kugirana ibiganiro n’abayozi ba Etiyopiya kuri icyo gitero babashinja .
Minisitiri w’itangazamakuru muri Sudani Khalid Al-Eisir yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nta muntu wakomeretse muri icyo gitero. Ibiro ntaramakuru bya Sudani (Suna) byo byatangaje ko ingabo za Sudani zavuze ko zifite “ibimenyetso simusiga” byerekana ko indege zitagira abapilote zaturutse ku kibuga cy’indege cya Bahir Dar muri Etiyopiya ariko abayobozi b’ingabo za Sudani bari barabanje gushinja umutwe witwara Gisirikare (RSF) ko ariwo wagabye ibitero by’indege mu gihugu cya Etiyopiya muri Werurwe 2026.
Bavuze ko bakurikiranye drone basanga ariya Emirati nk’umutungo wabamwe mubantu baturuka muri Leta zunzubumwe z’abarabu , binjira mu kirere cya Sudani bava muri Etiyopiya baje guhita barasaba.
Mu bihe byashize, UAE yanze ku buryo bugaragara ibivugwa ko itanga inkunga ya gisirikare kuri RSF, mu gusubiza ibirego biheruka, umuyobozi wa UAE yavuze ko ibi ari ibihimbano ahubwo ko byakozwe n’abayobozi ba Sudani aho bashinja abandi ibyibi bitero nyamara ari uguhunga inshingano zabo bwite.
Ibitero biheruka bibaye nyuma y’icyumweru indege ya mbere y’ubucuruzi mpuzamahanga mu myaka itatu ishize igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahamnga cya Khartoum , abayobozi bahatiwe gutangaza ko iki kibuga cy’ingege cyahagaritswe mu masaha 72 nyuma y’ibi bitero.
Iki kibuga cy’indege cyabaye indiri y’intambara ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’izumutwe w’itwara gisirikare (RSF) aho yatangiye mu 2023.
Muri Gashyantare, ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byatangaje ko Etiyopiya yashyizeho ahantu hakorerwa imyitoza ya gisirikare yo guhugura abarwanyi ba RSF kandi ko yongereye ubushobozi ikibuga cy’indege cya Asosa cyari hafi kugira ngo hakorerweho imyitozo yo gukoresha drone.
Yavuze ko iki gikorwa cyashyigikiwe n’inshuti ya hafi ya Etiyopiya, ariyo Leta zunze ubumwe z’Abarabu gusa Etiyopiya yahakanye ayo makuru, kimwe na UAE.
Ubuhamya kubibera muri Sudani
Ku wa mbere w’iki cyumweru , abatangabuhamya bahamirije ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) ko bumvise ibisasu kandi babonye umwotsi uzamuka mu gace kegereye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Khartoum , bivugwa ko icyo gitero cyanasenye bidakabije ku nyubako y’ubuyobozi iherere kuri iki kibuga cy’indege.
Minisiteri y’itangazamakuru yavuze ko ikibuga cy’indege kizongera gusubukura imirimo yacyo nyuma yuko hagarutse umutekano kandi wizewe .
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani we yavuze ko indege zitagira abapilote zahagurutse muri Etiyopiya nubwo Etiyopiya ngo isanzwe ari igihugu babanaga nk’abavandimwe ,yavuze kandi ko UAE na Etiyopiya bahisemo inzira itari yo kandi ko bazabyicuza.
Ku wa kabiri, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Etiyopiya yatangaje ko Sudani na Etiyopiya bisangiye ubucuti bw’amateka kandi burambye kandi ko birinze gutangaza ihohoterwa rikabije ry’ubusugire bw’ubutaka bwa Etiyopiya n’umutekano w’igihugu byakozwe na bamwe mu barwanyi mu ntambara yabaturage muri Sudani”.
Iyi Minisiteri yasabye ko habaho ibiganiro hagati y’amashyaka arwana muri Sudani. Kuva intambara muri Sudani yatangira, hapfuye abantu barenga 150.000 naho miliyoni 12 nabo bahunze ingo zabo aho Loni yise ibi nk’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ubutabazi ku isi.
Intambara y’abenegihugu imaze imyaka itatu nayo yateje inzara ndetse hanabaye itsembabwoko mu burengerazuba bwa Darfur.
