Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Sudani y’Epfo: Umuyobozi wa Polisi muri UNMISS yasuye Polisi y’u Rwanda muri iki gihugu
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Sudani y’Epfo: Umuyobozi wa Polisi muri UNMISS yasuye Polisi y’u Rwanda muri iki gihugu

igire
igire Yanditswe June 12, 2023
Share
SHARE

 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ushinzwe ibikorwa, CP Felly Bahizi Rutagerura, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1 n’amasibo abiri y’itsinda RWAFP-3 mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper-Nile.

Ni uruzinduko yagiriye muri ako gace ka Malakal, kuri uyu wa 11 Kamena, mu gihe hamaze iminsi havugwa amakimbirane yashyamiranyije imiryango mu nkambi ku wa 8 Kamena, yaguyemo abagera kuri 19 hagakomereka abasaga 64.

Ubusanzwe iyo nkambi icungwa n’abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1.

Amasibo abiri agize itsinda RWAFU-3 rikorera mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, yaje kongera imbaraga mu kurinda iyo nkambi mu gihe cy’amezi 3.

CP Bahizi yashimiye abapolisi bari mu butumwa ku bunyamwuga bwabaranze mu bikorwa byo guhosha amakimbirane no kugarura ituze mu nkambi.

Ati: “Mushimirwa kandi muhora mwitezweho kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo mubashe gusohoza neza inshingano zanyu nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye. Icyo mukora cyose kitirirwa Umuryango w’Abibumbye, itsinda ryose ndetse n’igihugu cy’u Rwanda muhagariye.”

Mu nshingano zitandukanye z’itsinda RWAFPU-1 rigizwe n’abapolisi 240, harimo ibikorwa byo kurengera abaturage b’abasivile, kubungabunga umutekano n’ituze rusange no guherekeza abayobozi n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye.

 

Amasibo abiri agize itsinda RWAFU-3 rikorera mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, yaje kongera imbaraga mu kurinda iyo nkambi mu gihe cy’amezi 3. Photo: RNP

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire June 12, 2023 June 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?