Mu ijambo risoza umwaka wa 2022 no kwinjira mu mushya wa 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko hasigaye umwaka umwe gusa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) ikarangira, yongeraho ko hari intambwe ishimishije yatewe ariko bisaba kudatezuka.
Iyi gahunda ijyana na manda y’Umukuru w’Igihugu imara imyaka irindwi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, ikaba yaratangiye mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari yongeye kugirirwa icyizere mu matora rusange y’Abaturage.
Perezida Kagame ati “Muri 2023, tuzaba dusigaje umwaka umwe gusa kugira ngo dusoze gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, twateye intambwe ishimishije ariko biradusaba kudatezuka kugira ngo tugere ku ntego twihaye.”
Perezida Kagame yashimiye Abaturarwanda ku “kwihangana no kudatezuka bagaragaje mu mwaka wa 2022” bakikura mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Yavuze ko Leta yatangije Ikigega Nzahurabukungu, abaturage na bo barakora bituma Ubukungu bw’Igihugu buzamuka cyane cyane guhera mu gihembwe cya Gatatu cya 2022.
Yashimiye Abaturarwanda muri rusange ubufatanye bagaragaje mu kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), ndetse n’ibindi bikorwa ngo byagenze neza muri rusange.
Perezida Kagame akavuga ko ibi byose bishingiye ku mutekano mwiza ukomeje kuranga u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu avuga ko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu ari mwiza n’ubwo ngo havutse ibibazo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bisaba ko Leta y’u Rwanda ikomeza kubikurikirana.
Yongeyeho ko u Rwanda hamwe n’Imiryango mpuzamahanga bakeneye gukorera hamwe mu gushakira ibisubizo birambye uburasirazuba bwa Congo (RDC), hashingiwe ku mbaraga Abakuru b’Ibihugu bya Angola n’u Burundi, ndetse n’Umuhuza wahoze ayobora Kenya bakomeje kugaragaza.
Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye mu mwaka wa 2023, ndetse no gukomeza gufatanya n’ibihugu bituranyi mu gushakira Akarere amahoro arambye.